Uncategorized

Umuryango Yomado urasaba ababyeyi kuganiriza abanababo ubuzima Bw’imyororokere no kugirauburenganzira bwuzuye

Published on

Mu rwego rwo kwigisha abana ubuzimabw’imyororokere n’uburenganzira bwabo,umuryango YOMADO ibitewemo inkunga naPlan International Rwanda, wahuguye abaambasadeur b’Umwana, kugira ngo barushehoku rwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinan’irikorerwa Abana bityo,  aho biga naho batuyebarusheho guharanira ko uburenganzirab’umwana bugerwaho byuzuze.

Ayamahugurwa yabaye tariki ya 12 Gashyantare2022 ubwo Abana bo mu murenge wa Ngerukabahawe ubutumwa bwiza cyane bukubiyemoinyigisho z’ingirakamaro kuribo, kugira ngobarushaho guharanira uburenganzira bwawo, buzira ihohoterwa iryo ariryo rwose.

Mu busanzwe kugira amakuru yizewe atariibihuha ku buzima bw’imyororokere, bifashaumwangavu, ingimbi ndetse n’urubyiruko murirusange gukora amahitamo meza akwiriyendetse bagafata ibyemezo bijyanye n’imikorerecyangwa imikoreshereze y’umubiri wabo.

Umwe mu bari bitabiriye aya mahugurwayateguwe na Yomado ibitewemo inkunga naPlan International Rwanda. Niyigena D’amour wimyaka 14, asaba ababyeyi babo ku rushahokubegera maze bakabigisha ibijyanyen’ubuzima bwabo bw’imyororokeren’uburenganzira bwabo kugira ngo bagireamakuru ahagije y’ukuri.

Akomeza avuga ko hari amakuru yari yarahawen’abanyeshuri bigana avuga ko, gukoraimibonano mpuzabitsina bivura ibishishi byomu maso ariko ngo binyuze muri ayamahugurwa yahawe na Yomado ibitewemoinkunga na Plan Internation Rwanda yajegusanga byari ibinyoma.

AtiIsomo nkuye muri aya amahugurwa niuko batubwiye ko kugira ibishishi mu masoari ibintu bisanwe bibaho. Namenyeyemoamakuru menshi yizewe Atari ibihuha, ntaraza muri aya mahugurwa  nta amakuruyizewe ku buzima bw’imyororokeren’imihindagurikire y’umubiri narinzi arikoubu ndakubwiza ukuri namazekwisobanukirwa.”

Umuyobozi w’umuryango YOMADO Bwana Nshyimiyimana Emmanuel avuga ko bahisemoguhugura abana b’angavu ku bijyanyen’ubuzima bw’imyororokere, kubera ko abananabo baba bakeneye kumenya amakurukubuzima bwabo ndetse n’uburenganzira.

Akomeza avuga ko guhera ku myaka itatu, umwana aba agomba gutangira kuganirizwa kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokeren’uburenganzira bwe.

AtiAbahanga bavuga ko kuva ku mwanaw’imyaka itatu ushobora ku muganirizaibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, mu byukuri Uwo mwana aba atangiye kubazautubazo dutandukanye ku mubiri we. Kugeza ku myaka irindwi, umwana ubaumusubiza ibyo akubajije kandi ukirindakumubeshya.”

Yongeyeho ko ababyeyi bakunze gukoraamakosa ku bana bari muri iki kigero, ahonk’iyo umwana amubajije ibyerekeye igitsinacye, umubyeyi amubeshya.

AtiAbabyeyi bakunda kubitinya, umwanayamubaza ati Papa cyangwa Mama iki n’iki, umwana yamwereka igitsina cye undiakamubwira ngo ni akanyoni. Ibyo ntabwoaribyo kuko umwana aba azi ko inyoniiguruka mu kirere. Mu byeyi bwiza umwanaukuri ugira, uti iki ni igitsina cyawe ndetseyanakubaza ati gikora iki, umubwire imirimogikora utamubeshye, icyo gihe uzabaumwigisheje ubuzima bwe bw’imyororokerendetse n’uburenganzira bwe

Umunyamabanga nshingwabikorwaw’umurenge wa Ngeruka bwana Rwasa Patric, avuga ko abana bose bakwiriye kugirauburenganzira bwuzuye bityo agakura nezamaze akiteza imbere maze akigirira akanarondetse akakagirira n’igihugu muri rusange.

Ati:” Bana bacu dukunda mu kwiriyekumenya uburenganzira bwanyu, ndetse no kugira amakuru ajyanye nubuzimabwimyororokere, ibyo rero ni ukugira ngomuzigirire akamaro mwebwe ubwanyundetse n’igihugu muri rusange, icyonabasaba nuko muzajya mutanga amakuruku gihe aho mwabonye hari ikibazocy’ihohoterwa  kugira ngo turushehogukumira icyaha kitaraba.”

Kuganiriza umwana ku buzimabw’imyororokere biri mu burenganzira bwekuko bimurinda ihohoterwa yakorerwa bivuyeku kutamenya amakuru ajyanye n’ubuzima bwebw’imyororokere n’uburenganzira bwebwuzuye, kandi n’igihe yahohotewe iyo afiteamakuru ahagije arabimenya akegera inzegoz’ubuyobozi zimwegereye zishinzweumutekano kugira ngo arenganurwehatarasibangana ibimenyetso.

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version