Connect with us

Inkuru Nyamukuru

Umuryango YOMADO urasaba aba ambasaderi b’umwana gutangira amakuruku gihe aho babonye ihohoterwa

Mu rwego rwo kwigisha abana kurwanya ihohoterwa, umuryango YOMADO ibitewemo inkunga na Plan International Rwanda, wahuguye aba ambasaderi b’umwana, kugira ngo barusheho ku rwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa Abana bityo,  aho biga  naho batuye barusheho  guharanira ko uburenganzira b’umwana bugerwaho byuzuze.

Mu buzanzwe guteza imbere no guha ubushobozi umuryango umwana akomokamo ni uburyo bumwe burambye leta y’u Rwanda ishingiraho mu kuzuza iby’ibanze umwana akenera mu burenganzira afite mu mibereho ye, ubuzima, uburezi kurindwa ihohoterwa n’ibindi.

Muri ayo mahugurwa yari yitabiriwe n’abana bo mu murenge wa Ngeruka, bahawe ubutumwa bwiza bukubiyemo inyigisho z’ingirakamaro kuribo, kugira ngo barushaho guharanira uburenganzira bwawo buzira ihohoterwa iryo ariryo rwose.

Umwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa yateguwe na YOMADO ibitewemo inkunga na Plan International Rwanda. Niyigena D’amour wimyaka 14, avuga ko hari byinshi yigiye muri aya mahugurwa agiye guhita ashyira mu bikorwa.

Ati:”Icyo nungukiye muri aya mahugurwa nuko ngiye kuba ijisho rya mugenzi wanjye kandi nkarushaho gutungira agatoki aho mbonye ihohoterwa iryo ariyo rwose kuko namenye ko ryica ejo hazaza w’umwana.”

Ihohoterwa rikigaragara mu miryango, ryaba irikomeretsa umutima, irikorerwa ku mubiri, irishingiye ku bukungu; ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, byose bikwiye gucika, kuko byica ejo hahazaza heza h’umwana n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Mu gushaka kumenya impamvu uyu mu ryango wahisemo guhugura abana baba ambasaderi b’umwana, Umuyobozi w’umuryango YOMADO Bwana Nshyimiyimana Emmanuel, avuga ko bahisemo kubahugura kubera ko bahura n’abana benshi kandi bakunze gukorerwa ihohoterwa cyane cyane  mu miryango baturukamo. 

Agira ati:”kubera ko ihoterwa mu muryango, rigira ingaruka mbi zangiza imitekerereze, umutekano n’ubukungu, atari ku miryango gusa ahubwo n’igihugu muri rusange.niyo mpamvu nsaba abana  baba ambasaderi b’umwana gushyira imbaraga mu kurikumira, n’aho rigaragaye bakaritangira amakuru ku gihe, kugira ngo tugire u Rwanda ruzira ihohoterwa.

Umuryango YOMADO  uvuga ko uretse gusambanya abana, haracyari ibibazo by’ihohoterwa ry’abana rishingiye ku gukoreshwa imirimo ibujijwe cyane cyane mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho abana basabwa kujyana n’ababyeyi babo muri iyo mirimo, kugira ngo umuryango usarure agatubutse kandi mu byukuri  abo bana bakabaye bari ku ishuli, ibi rero nabyo bikwiriye gucika kuko abo babyeyi baba babujije abana babo uburenganzira bwo kwiga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka wo mu karere ka Bugesera, bwana Rwasa Patric, avuga ko leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kurwanya ihohoterwa ry’abana rikorwa mu buryo butandukanye burimo n’imirimo ivunanye hamwe na hamwe abana bakoreshwa.

 Agira ati:”Ahanini abana bakunze kubafatirana barimo bashaka imibereho kubera ubukene bwo mu miryango bakomokamo. Bityo ugasanga umukoresha we aramukoresha imirimo ivunanye kandi akanamubwira nabi, cyangwase akamusambanya. Bana bacu rero icyo nabasaba mujye mutangira amakuru ku gihe aho mubonye ihohoterwa iryo ariryo ryose dukumire icyaha kitaraba.” 

Ikibazo cyo guhohotera abana kimaze gufata indi ntera, kuko mu mwaka wa 2019/2020, abasenateri bagaragaje imibare y’abana basambanyijwe ingana n’ibihumbi 4.265 muri bo harimo 97.4% ari abakobwa n’abahungu 2.6%.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Inkuru Nyamukuru