Ubuyobozi Bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (Rwanda Muslims Community) bwanyomoje amakuru yavugwagaga ko umuhamagaro wa Adhana wahagaritswe mu Mujyi wa Kigali, cyakora uvuga ko imisigiti umunani (8) yabimenyeshejwe ku buryo bw’umwihariko.
Umwe mu misigiti yo mu Mujyi wa Kigali
Ku munsi w’ejo nibwo hari hiriwe havugwa inkuru yo gufungwa kw’imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali ahanini bitewe n’urusaku igira by’umwihariko mu gitondo .
Ibi byatumye bamwe mu bayoboke b’idini ya Islam mu Mujyi wa Kigali bagaragariza akababaro kabo kuri twitter maze babaza Polisi y’Igihugu niba koko hari imisigiti yabujijwe gutora adhana.
Umunyamakuru Lucky Nzeyimana, akaba n’umuyoboke wa Islam yanditse kuri twitter ati “Kubera iki adhana yahagaritswe? Umujyi wa Kigali, Polisi y’Igihugu nk’umuyisilamu ndetse n’abandi ba Isilamu bakeneye kumenya impamvu adhana yahagaritswe. Ese adhana hari aho ibangamiye Abanyarwanda cyangwa hari indi mpamvu yabiteye? Mbajije nk’umuyisilamu w’Umunyarwanda.”
Mu kumusubiza Polisi y’Igihugu yagize iti “Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko biteganywa n’itegeko No 68\2018 ryo kuwa 30 \08\2018 mu ngingo yaryo ya 267. Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku.Murakoze. “
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda RMC, mu itangazo ryawo wavuze ko atari imisigiti yose yabujijwe gukora uwo muhamagaro keretse umunani ndetse ko na yo ukorwa nta ndangururamajwi nubwo hatatangajwe iyo ari yo.
Muri iryo tangazo yagize iti “Ubuyobozi bukuru bwa Rwanda Muslim Community ((RMC) buramenyesha abayisilamu ko umuhamagaro wo kwitabira iswala (adhana) itahagaritswe, uretse ku misigiti umunani (8) gusa yo mu Mujyi wa Kigali yabimenyeshwejwe ku buryo bw’umwihariko.
Kuri iyo misigiti, adhana yo ku iswala yo mu rukerera (Alfajiri) iratambuka hadakoreshejwe ibyuma ndangururamajwi. Naho ku zindi swala Adhana irakomeza nk’uko bisanzwe.”
RMC yibukije abayisilamu ko iri gufatanya n’inzego bireba mu gushakira umuti urambye iki kibazo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.