Dufitumukiza Salathiel wiyise Salkon mu buhanzi asaba ko abahanzi bakizamuka bahabwa umwanya
Ni mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yise “Tuza Nkwereke” igaruka ku nzira yanyuzemo n’ishusho y’ibyo amaze kubona mu mu muziki mu myaka ibiri amaze akora Hip-hop.
Mu nyikirizo y’iyo ndirimbo, Salkon agaragaza ko abantu batagombye kwiyemerana byinshi babonye kubera aho bavuka kuko n’umaze kugera kuri duke yiyuhiye akuya tuba tumunyuze.
Mu gitero cyambere abara inkuru y’uko yavuye iwabo akajya gushakisha amafaranga. Ngo benshi mu babyeyi babyitiranyije n’uburara bamwe mu babyiruka basigaye baradukanye.
Aganira na UMUSEKE, Salkon yagize ati “Ibyo byose byabayeho ariko mbirenza amaso kuko muri njye nari nzi ko mfite icyo nshaka kugeraho kandi ndabona ngisatira.”
Muri iyo ndirimbo ye ya mbere ikozwe mu buryo bwa “drill” bukunzwe cyane n’abatari bake, avugamo ko yagize amahirwe yo kwitandukanya n’inshuti zashoboraga kumwanduza imico mibi irimo no kunywa itabi. Ibyo ngo byatumye akomeza kuboneza mu cyerekezo kimwe agakora ibye atuje “bagihuze bamujyaho impaka”.