Amakuru aheruka

Umuraperi Diplomat yeruye ko nta nyota afite yo kwinjira muri Politiki avuga imvano ya “Kalinga”

Published on

Mu ndirimbo nshya y’muraperi Diplomat yise ‘Kalinga’ aho aba avuga ibyiza ndetse n’ibibi bya politiki n’abayikora yasobanuye ko ubwo yakoraga iyi ndirimbo yari agamije kumenyesha, kwigisha no kuvura abaturage, yeruye ko nta nyota afite yo gukora politiki nk’uko benshi babicyeka.

Nuru Fassasi umenyerewe mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ku mazina ya Diplomat ngo nta nyota na busa afite yo kwinjira muri Politiki.

Iyi ndirimbo ya Kalinga ihura n’ibikorwa by’abanya politiki baba abo mu Rwanda cyangwa ku isi hose, Diplomat avuga ko ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo ari ukuri kw’ibiriho yakozemo igihangano kirimo ubutumwa bwimbitse.

Diplomat ufite umwihariko wo kuririmba amateka ndetse n’ibindi bijyanye na Politike avuga ko abanyapolitiki bitwara nk’abakinnyi b’umupira aho akenshi bakunda kwitatsa ko barenganye mu gihe bakoze amakosa.

Ati “Umukinnyi akora ikosa rigaragara ariko ukabona arimo araburana ko ataribyo, so mu mukino wa politiki kuva twavuka cyangwa mu mateka yayo ibyo ni ibintu byagiye bikunda kugaragara cyane.”

Akomeza agira ati “Umunyapolitiki agakosa ariko akerekana ko nta kosa ririmo, akerekana ko wenda ari abandi mbega icyo kintu kikabaho cyo kurihakana cyane, nabivuze ahanini ntashingiye ku biriho ubu bijya imbere ku isi mu bihugu bitandukanye ahubwo mu mateka ya politiki byagiye bikunda kugaragara cyane.”

Iyi ndirimbo Kalinga igizwe n’amagambo azimije cyane nk’ibisanzwe ku ndirimbo za Diplomat avuga ko ari igihangano cyizanye mu nzira yo guhanura abantu bitandukanye no kumva ko ari inzira yo kwinjira muri politiki.

Ati “Nayikomoye kuri wa mujyo wo kuzuza inshingano zanjye nk’umuhanzi kuko mu nshingano y’umuhanzi harimo kumenyesha, kwigisha no kuvura nashingiye kuri ibyo bintu kuko ni inshingano zanjye.”

Diplomat avuga ko impamvu akunda kuririmba kuri politiki igira uruhare rukomeye mu buzima bw’abaturage bwa buri munsi nk’umuhanzi akaba avuga ku buzima, icyo akora cyane ari ukwinjira mu mibereho y’abantu n’uko bayoborwa.

Ati” Ni aho ngaho muzika yanjye ishingiye, kucyo kuba umunya politiki muri aka kanya navuga ko nta gahunda mfite.”

Diplomat ukunda gusoma ibitabo cyane avuga ko buri gihe iyo agiye kuryama yigaya kuba atasomye birushijeho, ngo ajya yicara agatekereza ibintu atari yasobanukirwa akumva arigaya muri we.

Ati “Nta n’agatonyanga mba numva nagezeho ku bijyanye no kumenya numva urugendo rukiri rurerure, ngomba kwiga cyane kurushaho.”

Avuga ko uko ugenda umenya byinshi cyane ariko ugenda ubabara akaba ariyo mpamvu akenshi abantu b’injiji bahora muri ambiance kuko ntacyo baba bazi.

Ati “Uba uzi byinshi kandi abntu ushobora kubibyira baba barangaye cyangwa bogejwe ubwonko wa mubabaro ukongera ukakugarukira, ntabwo ari ku rwego runini ariko njya mpura nabyo, kuko isi irimo kunyura mu bihe bitoroshye kandi bidashimishije ukuntu, ucukumbuye ubimenyaho byinshi cyane, uko umenye byinshi niko ubabara.”

Muri Kalinga avuga ko politiki ibamo ibikorwa byinshi bigira ingaruka haba ku bayirimo ndetse n’abaturage.

Muri iyi ndirimbo ye nshya, Diplomat atangira nawe avuga iko hari haciyemo igihe atumvikana mu matwi y’abakunda ibihangano bye.

Avuga ko yahinduye imikorere akaba agiye kujya asohora ibihangano byinshi kandi byiza yizera ko bizagira uruhare mu guhindura sosiyete nyarwanda n’isi muri rusange.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Li John mu gihe amashusho yatunganyijwe na Fayzo Pro.

Reba hano indirimbo Kalinga ya Diplomate

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version