Kagame Charles usengera mu itorero rya Lifehouse Church mu mujyi wa Coffsharbour avuga ko iyi ndirimbo ‘umuzingo’ atari inkuru ishingiye ku buzima bwe cyangwa undi muntu.
Ati “Ni inkuru nageneye abantu bose, nta handi yavuye ni muri Bibiliya nk’uko bisanzwe ni inkuru y’umutunzi na Lazaro narindi gusoma bituma ntekereza ubwo buzima bwo muri Bibiliya mbusanisha n’ubuzima tubayemo.”
Agaragaza ko umunyabwenge ari umenya ikinyejana isi igezemo ko atari icyo kwirata ngo yivuge ibigwi ahadakwiriye.
Ati “Ntukazindurwe no kuvuga agaciro k’imyambaro wambara mu maso yabambaye ubushwambagara,. Ntugaterwe iteka no kwerekana umubare w’amazu utunze kubadafite aho basegura umusaya,..”
Avuga ko idirimbo ze abasha kuririmba kugira ngo yisanishe n’umuntu cyangwa n’abantu bazi Imana nabatayizi ku buryo ushoboye kuyumva agira icyo yunguka.
Ati “Ni indirimbo yakiriwe neza ndabishimira cyane, nkunda ko abantu bumva ubutumwa kurusha uko bumva ijwi ryanjye cyangwa se kurusha uko basingiza umuziki nabawukora ahubwo bakumva amagambo bakayasigarana mu mutwe, nicyo kintu ndirimbira kandi n’icyo Imana yampamagariye.”
Kagame Charles yasoje ashimira abantu bose bumva ibihangano bye bikabakora ku mutima kandi bigahindura ubuzima bwabo.
kazimbaya
February 23, 2022 at 3:24 pm
Inkuru ya LAZARO wazutse,ituma benshi bizera Yezu n’umuzuko uzaba ku munsi wa nyuma,ubwo Imana izaha ubuzima bw’iteka abayumvira nkuko byanditse muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ese nawe wizera umuzuko?Cyangwa wemera ibyo bavuga y’uko upfuye aba yitabye Imana,nyamara bidahuye na bible ?Niba wifuza kuzuka kuli uwo munsi,Imana igusaba guhaguruka ukayishaka,ntiwibera gusa mu gushaka iby’isi.Soma Zefania 2,umurongo wa 3.Niba ushyiraho umwete ugashaka Imana,wahisemo neza.Utandukanye n’abantu bible yita “ab’isi” batajya bita kubyo bible ivuga,bakibeshya ko ubuzima ari amafaranga na shuguli gusa.