David Bennett, w’imyaka 57, ameze neza nyuma y’iminsi itatu ishize abazwe agaterwamo agaterwa umutima w’ingurube yakoreweho ubushakashitsi amaraso yayo agahindurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (genetically-modified), uyu mugabo yari ategereje urupfu.
Ingurube zikurishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ngo zishobora kuba igisubizo mu gutanga ingingo ku bantu bazikeneye
Kumubaga byamaze amasaha 7 byakorewe mu Mujyi wa Baltimore muri Leta ya Maryland muri America, ni we muntu wa mbere utewemo umutima w’ingurube, cyakora muri New York hari uwatewemo impyiko z’ingurube yakurishijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (genetically-modified), gusa ntiyabashije kubaho kuko ubwonko bwe ntibwari bugikora.
Uko guterwamo urundi rugingo byafatwaga nk’icyizere cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwa David Bennett, nubwo bitazwi uko amahirwe ye yo kubaho ikindi gihe kirekire angana.
Ati: “Ndabizi ko ari ukwigerezaho, ariko ni yo mahirwe yange ya nyuma.”
Abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Maryland bahawe ubwo burenganzira bwihariye n’ikigo kigenzura ubuvuzi muri Amerika ngo bamubage, gishingiye ku kuba Bennett yari gupfa mu gihe bitari kuba bikozwe.
Mu kwezi kwa cumi mu 2021, abaganga babaga b’i New York batangaje ko bashoboye gutera impyiko y’ingurube mu muntu. Icyo gihe, iryo ni ryo gerageza rya mbere rikataje ryari rikozwe muri uru rwego. Ariko, uwo muntu wahawe iyo mpyiko icyo gihe yari yarapfuye ubwonko kandi adafite icyizere cyo kuba yazanzamuka.
Bennett yizeye ko guterwa umutima w’ingurube bizatuma akomeza kubaho.
Yamaze ibyumweru bitandatu ari mu gitanda mu bitaro yitegura kubagwa, acometse ku mashini yakomezaga kumubeshaho nyuma y’uko asanzwemo indwara y’umutima igeze mu cyiciro cya nyuma cyo kumwica.
Mu cyumweru gishize yagize ati: “Mfite amashyushyu yo kuva mu gitanda nyuma yo gukira.”
Ku wa Mbere, byatangajwe ko Bennett yarimo guhumeka we ubwe, uwo mutima ubasha gutera kandi ugasunika amaraso mu mubiri, gusa akomeje gukurikiranirwa hafi.
David Bennett, yongeye guhura n’umuryango we kandi avuga ko ameze neza nyuma yo gushyirwamo umutima w’ingurube
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.