Connect with us

Amakuru aheruka

Umukinnyi wa Liverpool, Naby Keïta ategerejwe i Kigali

Capitaine w’ikipe y’igihugu ya Guinée, Naby Laye Keïta nyuma yo gukina umukino wahuje Liverpool na Chelsea ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Mbere aho aje mu myiteguro y’igikombe cya Africa, CAN 2021.

Capitaine w’ikipe y’igihugu ya Guinée, Naby Laye Keïta ategerejwe i Kigali

Umukino wa Liverpool yari yasuye Chelsea ukirangira (ikipe zanganyije 2-2), Capitaine wa Syli National yahise afata indege yihariye imwerekeza mu Rwanda.

Naby Keita kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mutarama, 2022 aragera i Kigali ahasanga bagenzi be bahamaze iminsi itanu bitegura irushanwa ry’igikombe cya Africa kizakinwa ku nshuro ya 33 kuva tariki 09 Mutarama, kugera ku ya 06 Gashyantare, 2022 muri Cameroon.

Kuri uyu wa Mbere, Syli National bafitanye umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu Amavubi, uyu mukino wari kuba ku wa Gatandatu ariko wimurirwa ku wa Mbere.

Ikipe y’igihugu ya Guinée iri mu itsinda rimwe na Senegal, Malawi ndetse na Zimbabwe.

Ku rundi ruhande, mugenzi wa Naby Keïta bakinana mu ikipe ya Liverpool ndetse bazaba bahanganye mu matsinda, Sadio Mane n’umunyezamu wa Chelsea, Edouard Mendy na bo bahise berekeza muri Senegal mu mwiherero wo kwitegura CAN.

Senegal nay o yari kuza i Kigali ariko ku munota wa nyuma urugero irarureka.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu Amavubi izakina imikino ibiri ya gishuti na Guinée/Guinea, umukino wa mbere ni uba kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mutarama, 2022 gehera saa 17h00 undi uzakinwa tariki 06 Mutarama, 2022, yombi ni kuri Sitade Amahoro.

Abakinnyi b’Amavubi bakomeje imyitozo ndetse bakaba bari mu mwiherero i Nyamata mu karere ka Bugesera muri Hoteli La Palisse.

Ikipe y’igihugu ya Guinée yageze i Kigali ku wa 28 Ukuboza 2021.

Sadio Mane na Edouard Mendy na bo basanze ikipe ya Senegal

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka