Amakuru aheruka

Umujyi wa Kigali wiyemeje gutanga urukingo rushimangira 100% bitarenze ukwezi kwa Kabiri

Published on

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bwihaye intego yo gufasha abatuye Umujyi kubona urukingo rwa Covid-19 rushimangira hafi yabo ku buryo ukwezi kwa Gashyantare kurangira abagejeje igihe cyo guhabwa doze ishimangira bakingiwe ijana ku ijana.

Umujyi wa Kigali ufite intego yo gutanga urukingo rushimangira ijana ku ijana bitarenze Gashyantare

Ibi bitangajwe mu gihe, kuri uyu wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hatangira gukoreshwa imodoka igenda itanga inkingo z’ishimangira mu buryo bwa “Mobile Clinic. Iyi modoka ikaba yahereye Sonatubes-Rwandex, ikanakomereza Rwandex – Kanogo na Kanogo-  Poids lourds – Nyabugogo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko bihaye intego yo kuba bamaze gutanga doze y’urukingo rwa Covid-19 ishingira ku batuye Umujyi bagejeje igihe cyo ku ruhabwa bitarenze Ukwezi kwa Gashyantare.

Ati “Turatekereza ko mu ma tariki 25 uku Kwezi tuzaba tumaze gukingira benshi bashoboka, byanakunda tugakingira ijana ku ijana. Byaragaragaye ko iyo dushyizeho ahantu ho gutangira inkingo, tukajya mu bigo bitandukanye, amasoko, ahahurira abantu benshi, abagiye mu mipira bagakangurirwa  ku buryo babanza kwikingiza. Icyo kigero cy’ijana ku ijana twakigeraho.”

Agaruka kuri iyi modoka yashyizweho izajya izenguruka Umujyi wa Kigali itanga inkingo za Covid-19 zishimangira, yavuze ko icyo bagamije ari ukurushaho kwegera abantu bagafashwa kubona urukingo rushimangira.

Yagize ati “Turi muri gahunda yo kwishimangiza, aho dukora ubukangurambaga bwo gukangurira abatuye Kigali gufata urukingo rushimangira. Hari ahantu dusanzwe dukingiriraho hagera kuri 33 harimo n’ama site agenda asanga abantu nk’ahakorerwa ubucuruzi. Twaraye twongeyeho imodoka igenda izenguruka hose mu bice by’umujyi. Abantu bumve ko gufata inkingo ebyiri hari aho bigera abasirikare b’umubiri bagakenera gushyirwamo ikibatsi nk’uko abaganga babigaragaje.”

Pudence Rubingisa, yavuze ko bagiye kurushaho kwegera abatuye Kigali bakabasha guhabwa urukingo rwa Covid-19 begera ibikorwa by’imikino, ibitaramo n’insengero ku buryo ntawuzacikwanwa n’amahirwe yo kwikingiza.

Ati “Twari dusanzwe dushyira ahantu ho gukingirira ku nsengero, no ku bibuga by’umupira w’amaguru n’indi mikino hagakorwa iyo gahunda abantu bakabanza bakingiza nk’uko bipimisha rimwe na rimwe. Twariteguye ibisabwa byose birahari nk’inkingo n’abaforomo, turakomeza gushyiramo imbaraga ngo abantu badacikanwa n’aya mahirwe.”

Gusa ngo kuba abantu bakomeje guhabwa urukingo rwa Covid-19 rushimangira ntibikuraho izindi ngamba zo kwirinda kuko kuba abantu barekera kwambara agapfukamunwa n’izindi ngamba bigenwa n’inzego z’ubuzima, agahamya ko uko abantu bazarushaho kwikingiza bizafasha koroshya ingamba nk’uko bigenda bikorwa buhoro buhoro.

Umujyi wa Kigali umaze gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 ku bantu bafite hejuru y’imyaka 18 bagera kuri 37%, hirya no hino hari ahantu harenga 33 hatangirwa serivise zo gutanga inkingo za Covid-19.

Iyi mibare y’abamaze guhabwa doze y’urukikngo ishimangira ngo iracyari hasi cyane kuko gahunda ari ugushimangira ijana ku ijana by’abatuye Kigali.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version