Umuganda uzajya ukorwa wo guhanga imihanda y’imigenderano
Kuva icyorezo cya COVID-19 yagera mu Rwanda, Umuganda rusange wa buri kwezi wari warahagaze kubera uburyo usanzwe ukorwamo bwari kubangamira amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize hanze amabwiriza azubahirizwa mu bikorwa by’umuganda rusange ugiye gusubukurwa kuva mu mpera z’uku kwezi.
Aya mabwiriza agaragaza ibikorwa by’ingenzi bizajya bikorwa muri uyu iki gikorwa gisanzwe ari umwihariko w’Abanyarwanda, birimo gusana no guhanga imihanda y’imigenderano, no kurimbisha imijyi n’udusantere tw’ubucuruzi.
Aya mabwiriza avuga kandi ko umuganda rusange uzajya ukorwa ku rwego rw’Umudugu ku buryo amasibo yegeranye azajya akorera mu matsinda hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Aya mabwiriza agira ati “Abari mu muganda bakomeza guhana intera haba mu gihe cy’umuganda na nyuma yawo.” Agakomeza agira ati “Abaje mu muganda bose bagomba kwambara neza agapfukamunwa.”
Aya mabwiriza, asaba abazajya bitabira iki gikorwa kwitwararika bakajya bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.