Amakuru aheruka

Umuganda uragarutse: Uko uw’uku kwezi uzakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID

Published on

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize hanze amabwiriza y’uburyo umuganda rusange usoza ukwezi uzakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, avuga ko abazajya bawitabira bazajya bawukora bahanye intera.

Umuganda uzajya ukorwa wo guhanga imihanda y’imigenderano

Kuva icyorezo cya COVID-19 yagera mu Rwanda, Umuganda rusange wa buri kwezi wari warahagaze kubera uburyo usanzwe ukorwamo bwari kubangamira amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize hanze amabwiriza azubahirizwa mu bikorwa by’umuganda rusange ugiye gusubukurwa kuva mu mpera z’uku kwezi.

Aya mabwiriza agaragaza ibikorwa by’ingenzi bizajya bikorwa muri uyu iki gikorwa gisanzwe ari umwihariko w’Abanyarwanda, birimo gusana no guhanga imihanda y’imigenderano,  no kurimbisha imijyi n’udusantere tw’ubucuruzi.

Aya mabwiriza avuga kandi ko umuganda rusange uzajya ukorwa ku rwego rw’Umudugu ku buryo amasibo yegeranye azajya akorera mu matsinda hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aya mabwiriza agira ati “Abari mu muganda bakomeza guhana intera haba mu gihe cy’umuganda na nyuma yawo.” Agakomeza agira ati “Abaje mu muganda bose bagomba kwambara neza agapfukamunwa.”

Aya mabwiriza, asaba abazajya bitabira iki gikorwa kwitwararika bakajya bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version