Igihugu cya Ukraine cyatangaje ko umusirikare wo ku ipeta rya General mu ngabo z’Uburusiya yiciwe mu mujyi wa Kharkiv, ku wa Mbere, Uburusiya ntacyo buratangaza, ariko yaba abaye General wa kabiri uguye ku rugamba muri Ukraine.
Maj Gen Vitaly Gerasimov Ukraine yigambye ko yamwishe
The Guardian dukesha iyi nkuru kivuga ko ubutasi bwa Ukraine bukorera muri Minisiteri y’ingabo bwemeje ko Maj Gen Vitaly Gerasimov, yiciwe hafi y’Umujyi wa Kharkiv, n’abandi basirikare bakuru b’Uburusiya.
Maj Gen Vitaly Gerasimov igihe urupfu rwe rwakwemezwa yaba abaye Umusirikare mukuru w’Uburusiya wiciwe muri Ukraine nyuma ya Major General Andrei Sukhovetsky, ibitangazamakuru byo mu Burusiya byemeje ko yishwe na Ukraine.
Ukraine ivuga ko ingabo zayo zimaze kwica Abarusiya bateye igihugu 11,000 ariko Uburusiya bwo bwemeje ko abasirikare babwo bamaze gupfa ari 500.
Minisiteri y’ingabo ya Ukraine yasohoye amajwi yemeza ko ari ay’abasirikare b’Uburusiya baganira ku rupfu rw’uriya General, ndetse binubira ko itumanaho rya gisirkare ryabo ridakora muri Ukraine.
Ikigo gikora itangazamakuru ricukumbuye, Bellingcat cyemeza ko hari amakuru yizewe cyakuye mu Burusiya yemeza ko Gen Gerasimov yishwe.
Christo Grozev, uyobora kiriya kigo yavuze ko yabashije kumenya Umusirikare mukuru w’Uburusiya wumvikana mu majwi yinubira itumanaho ryabo.
Gen Gerasimov yagize uruhare runini mu ntambara ya kabiri yo muri Chechen, yanarwanye muri Syria, anagira uruhare mu gufata intara ya Crimea, Uburusiya bwatwaye Ukraine muri 2014, ndetse icyo gihe ahabwa imidari y’ishimwe.
Kuri uyu wa Kabiri Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yavuz eko intambara Uburusiya bwashoje ku gihugu cye yabaye umwaku kuri bwo, ndetse asaba Abanya-Ukraine gukomera ku rugamba.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/umujenerali-wumurusiya-wari-mu-bayoboye-urugamba-muri-ukraine-yishwe-arashwe-na-mudahusha.html
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
mazina
March 8, 2022 at 12:47 pm
@ umuseke,mwibeshye !!! Iyi foto ntabwo ari iy’umu General wishwe.Uyu ni General Valery Gerasimov,head of general staff (umusirikare utegeka ingabo zose zo muli Russia).Uwishwe yitwa General Vitaly Gerasimov.Benshi bavuga ko iyi ntambara ishobora kubyara intambara ya 3 y’isi.Iramutse ibaye,barwanisha atomic bombs isi yose igashira.Uretse ko ijambo ry’Imana rivuga ko Imana izabatanga,igatwika intwaro zose zo ku isi (Zabuli 46:9),kandi igakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza (Imigani 2:21,22).Harimo n’abarwana.Niyo Armageddon mujya mwumva ivugwa muli bible.
Frank
March 8, 2022 at 4:22 pm
Ese ubwo ni ukuvuga ko Ukraine ari yo izi kwica abasirikare gusa harya? Ubu igihe intambara yatangiriye, abayo ntibicwa? Shame on USA and EU