UPDATE: Ubwato bwo kwambutsa abaturage bo muri Gakenke baraye mu Karere ka muhanga bwamaze kuhagera.
*Impanuka y’ubwato yabaye ku wa Mbere bikekwa ko yahitanye umuntu umwe
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwijeje abaturage ko bugiye kubaha ubwato bwa Gisirikare mu kwambutsa abaturage bo mu Karere ka Muhanga n’aka Gakenke babuze uko bataha.
Ubwato bw’abasirikare bwifashishijwe mu kwambutsa abaturage baraye nzira kubera impanuka yabaye ku wa Mbere
Iki cyemezo cyo gutira ubwato bwa Gisirikare, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice n’inzego zitandukanye, bagifashe nyuma y’uko amato abiri agonganye abagera kuri 44 bakarohama mu mazi ariko bakaza gukurwamo.
Yagize ati: ”Ubwato bwa Gisirikare ubu buri mu nzira buva i Rubavu, ntabwo twifuza ko mwongera gukoresha ubwato busanzwe bushobora gushyira ubuzima bwanyu mu kaga.”
Zigirinshuti Ferdinand wo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, avuga ko yabuze uko yambuka, kuko impanuka yabaye ari mu isoko i Muhanga, akaba ashimishijwe no kuba ubwato bwa Gisirikare bugiye kumwambutsa iwabo.
Gitifu w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald asobanurira Guverineri uko impanuka y’ubwato yabaye
Umunyamabanga Nshingwanikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald yabwiye UMUSEKE ko abaturage bo mu Karere ka Gakenke barenga 80 baraye mu Karere ka Muhanga ubwato bwa Gisirikare buza guhita bubambutsa.
Gitifu akavuga ko kugeza ubu basabye Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruli gukora ibarura ry’abaturage bo muri Muhanga bambutse bajya gucukura amabuye y’agaciro.
Ati: ”Kugeza ubu hari umuturage wo mu Murenge wa Kiyumba witwa Niyonteze Epimaque ushobora kuba yarohamye arapfa.”
Nsengimana yavuze ko babashijje gutoragura indangamuntu ye mu mazi.
Abajya gucukura hakurya mu Murenge wa Ruli bambukaga umugezi wa Nyabarongo buri munsi ni abaturage babarirwa muri 700, hatabariwemo abajya kwivuza.
Guverineri Kayitesi yavuze ko ubu bwato bwa Gisirikare nyuma yo gufasha abaturage gutaha, Ubuyobozi buza gushaka uko bushyira moteri mu bundi bwato buzajya bwifashishwa igihe ikiraro kitarakorwa.
Abantu 15 bari mu maboko y’ubugenzacyaha bakurikiranyweho icyaha cyo kwangiza ikiraro, no gukoresha ubwato batabiherewe uburenganzira n’inzego z’Ubuyobozi.
Kiyaga
January 4, 2022 at 7:27 pm
Ahubwo babusigire abo baturage bamaze kubigisha uko babutwara.RDF izagure ubundi kuko nubundi ntabwo buhenze.