Connect with us

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda Perezida Paul Kagame yifuza mu 2034

Ukwezi kurenga kurashize Paul Kagame atangaje ko azongera guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2024, bivuze ko naramuka atowe muri manda ya kane azakomeza kuyobora u Rwanda kugeza mu 2029.

Tariki 17 Mata 2000 nibwo Perezida Kagame yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abagize Guverinoma ngo asimbure Pasteur Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye.

Nyuma y’iminsi itandatu iki gikorwa cyo gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko kibaye, cyakurikiwe n’umuhango wo kurahira kwa Paul Kagame nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Yongeye gutorerwa kuba Perezida mu matora rusange yo ku wa 25 Kanama 2003, aho yatsinze ku majwi 95 %.

Imyaka 23 Perezida Kagame amaze ku buyobozi bw’u Rwanda yaranzwe no gukomeza gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, bwari kuri 92,5% mu 2017 ubu bukaba bugeze kuri 94,7%.

Kugeza ubu u Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bike bya Afurika bifite ubukungu buzamuka ku gipimo cyo hejuru, aho kiri ku mpuzandengo ya 7% buri mwaka uhereye mu 2000.

Mu 1990 umusaruro ku muturage ku mwaka wari amadolari 374, mu 1994 yari amadolari 146 mu 2000 yari 225 $. Mu 2010 yari 579 $, mu 2015 yari 728 $, mu 2017 yari 774 $ naho mu 2018 yari 788$ ku mwaka

Ingengo y’imari y’igihugu yikubye inshuro 14, mu gihe ingengo y’imari ituruka imbere mu gihugu yo yazamutse inshuro 20 mu myaka 20 ishize.

Nk’umuyobozi uhora uharanira impinduka n’imibereho myiza y’abaturage, birumvikana ko hari aho Perezida Kagama yifuza kubona u Rwanda mu myaka iri imbere nk’uko bimeze no ku wundi mubare munini w’Abanyarwanda.

Ibijyanye n’icyerekezo Perezida Kagame ashaka kubonamo u Rwanda mu 2034 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan ndetse bisohoka mu gitabo ‘Conversations with the President of Rwanda’.

Muri iki kiganiro uyu munyamakuru yabajije Perezida Kagame inzozi afite k’u Rwanda rwo mu 2034.

Perezida Kagame ati “Inzozi zanjye ni iz’u Rwanda rutekanye byukuri, rutekanye mu ngeri zose. U Rwanda rw’uburumbuke, rwageze ku buryo bw’imibereho isa n’iya bya bihugu byabigezeho ariko bikaba bitabiha agaciro.”

Yakomeje avuga ko yifuza igihugu “kidakeneye kuba ikigenerwabikorwa binyuze mu bugiraneza bw’abandi. Ndashaka u Rwanda rurenga icyiciro cyo guhora ruhabwa n’abandi ahubwo narwo rugashobora gutanga, rugafasha abandi kwigira no kugera ku iterambere. Izo nizo nzozi zanjye. U Rwanda ruteye imbere, rutekanye, Abanyarwanda bishimye kandi batewe ishema no kuba Abanyarwanda.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibi byiza yifuriza u Rwanda ari nabyo yifuriza Afurika ndetse hakiyongera n’ikintu cyo kubahwa ku ruhando mpuzamahanga.

Umunyamakuru yamubajije niba atabona Afurika nk’Umugabane wubashywe, Perezida Kagame amusubiza agira ati “Oya. Ntabwo bishoboka igihe wibwa, utukwa ndetse mu buryo buhoraho abantu bakakubona uko utari kuko ukigowe no kugira aho wigeza.”

Yabajije Perezida Kagame niba afite icyizere cy’uko izi mpinduka zizabaho akiriho, nawe mu gusubiza ati “Mfite icyizere. Nicyo cyizere cyanjye kandi nibyo ndi guharanira.”

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko kimwe mu bintu yishimira mu mpinduka zabaye mu Rwanda ari “ukugerageza guhindura imyumvire y’Abanyarwanda uhereye ku kuva gutega amaboko ku bandi, kugera ku kwirwanaho ariko no gufatanya n’abandi, ariko guhindura imyumvire ni ingenzi.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Inkuru Nyamukuru