Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko ibiganiro byari byatangiye byo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi byahagaze, nyuma y’uko iki gihugu gikomeje kugira uruhare mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa 10 Werurwe 2025 intumwa zikora mu bijyanye n’ubutasi bw’u Rwanda n’iz’u Burundi zahuriye mu Ntara ya Kirundo, ziganira ku bibazo by’umutekano byateje umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi.
Imwe mu ngingo ikomeye zaganiriweho ni ukuba u Burundi bwafungura imipaka yabwo n’u Rwanda bwafunze muri Mutarama 2024.
Ku wa 11 Mutarama 2024 u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara utavuga rumwe na Gitega, ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi warushijeho kuzamba ubwo iki gihugu cyatangiraga gukorana n’umutwe wa FDLR, mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri Nyakanga 2024, intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi zahuriye muri Zanzibar mu mwiherero w’abayobozi bo muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EAC). Icyo gihe impande zombi zagiranye ibiganiro, ziyemeza gukora ibishoboka byose mu kuzahura umubano.
Uku guhura kwakurikiranye n’inama ndetse n’ibiganiro bitandukanye byagiye bihuza Leta y’u Rwanda n’u Burundi.
Muri Gicurasi 2025, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko iyi ntambwe yari yatewe yagiye isubizwa inyuma na Perezida Evariste Ndayishimiye wakomeje kugaragara mu mvugo zibasira u Rwanda.
U Rwanda rwakuyeyo amaso
Mu kiganiro, Amb. Nduhungirehe yagiranye na Ukweli Times, yagaragaje ko ibi biganiro byagiye biba hagati y’u Rwanda n’u Burundi byibanze cyane ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, kurusha gufungura umupaka.
Ati “Hari icyo kibazo cy’umupaka ariko ubirebye icyo kibazo cy’umupaka nta nubwo ari cyo cyari ikibazo cy’ingenzi. Ikibazo cy’ingenzi gihari ni uruhare ingabo (z’u Burundi) zifite mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, aho izo ngabo zifatanya n’Ingabo za Congo ariko n’indi mitwe irimo uw’abajenosideri wa FDLR, imitwe ya Wazalendo mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.”
Yavuze ko ibyo biganiro bitagihari kuko u Burundi bukomeje kwishora muri iyi ntambara, ariko bunatambamira ibikubiye mu masezerano ya Washington yashyizweho umukono n’u Rwanda na RDC.
Ati “Ubu inzira twarimo icyo gihe muri Gashyantare na Werurwe ntabwo yakomeje kubera ko ingabo z’u Burundi zariyongereye mu Burasirazuba bwa RDC, Guverinoma yohereje izindi ngabo, tukaba rero twumva ko atari inzira nziza kuko bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, ni amasezerano avuga iby’agahenge, avuga ko ikibazo cyakemurwa mu buryo bw’ibiganiro, mu buryo bwa politike, hari n’inzira yashyizweho kugira ngo amakimbirane n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo birangire.”
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko “ubu rero ibyo tubona n’izo ngabo z’u Burundi ziri mu Burasirazuba bwa Congo zimaze kurenga ibihumbi 10 ndetse n’Umujyi wa Bujumbura ukoreshwa nk’ibirindiro byo kohereza ibikoresho by’intambara nk’intambara muri iyo ntambara. Ni aho bigeze ntabwo ibibazo birakemuka ariko twe icyo twifuza ni uko u Burundi bwatera intambwe yo gushyigikira ibiganiro biriho no kwirinda gusuka lisansi mu muriro.”
Nduhingerehe atangaje ibi mu gihe hari amakuru yizewe ahamya ko Leta y’u Burundi imaze iminsi yohereza ingabo zayo mu bice by’ingenzi byo muri teritwari ya Uvira, Fizi na Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zikumire abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ingabo za RDC zimaze igihe muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zatangiye guhungishiriza intwaro zazo mu bigo bya gisirikare byo mu Burundi birimo icya Mudubugu.
Icyemezo cyo guhungisha intwaro cyatewe n’impungenge ingabo za RDC zifite ko abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 baramutse batangije urugamba rwo gufata Uvira, bashobora kuzibambura.
’Ni ibinyoma byambanye ubusa’
Mu kiganiro Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagiranye na BBC muri Werurwe 2025, yavuze ko afite amakuru yizewe ahamya ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera Bujumbura rubinyujije muri RED Tabara ifite ibirindiro mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu Ukuboza 2023 ni bwo Ndayishimiye yatangiye gushinja u Rwanda gufasha RED Tabara, nyuma y’aho uyu mutwe ugabye igitero muri zone Gatumba i Bujumbura, gusa rwasubije ko nta n’umwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi ruha ubufasha.
Agaruka kuri ibi birego, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko “Ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa, byatangajwe inshuro nyinshi ariko nta kintu na kimwe gifatika bashobora kugaragaza. Ni bya bindi by’uko nabo bazi ibyo bakora mu Burasirazuba bwa Congo, mu gushaka guhindura ibiganiro bakavuga ibyo bya RED Tabara ngo ni uko dushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi, ibyo ntabwo aribyo. Icyo twasaba u Burundi ni ugushyigikira ibiganiro biriho kuko aribyo bizaganisha ku mahoro arambye mu karere, aho gushakira impamvu hirya no hino zo kutubahiriza amasezerano impande zibishinzwe zashyizeho umukono.”