Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 6 Kanama 2025, ubwo hasozwaga Inama ya Gatatu ya Komisiyo Ihoraho ihuriweho n’abahagarariye u Rwanda na Zimbabwe hagamijwe kwigira hamwe ibyakorwa mu kunoza ubuhahirane n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe mu gihe Zimbabwe yahagarariwe na mugenzi we, Prof. Dr. Amon Murwira.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko ibihugu byombi byagize umwanya uhagije wo kwiga ku nzego zinyuranye z’imikoranire nyuma y’inama ya kabiri yahuje inzego zombi, yabereye i Harare muri Zimbabwe mu 2023
Iyo nama ni yo itumye hashyirwa umukono ku masezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye harimo guteza imbere urubyiruko, imikoranire y’inzego za Polisi z’ibihugu byombi, ubuzima, guhana amakuru ya za gasutamo ndetse no kongera amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’Ingufu.
Yagaragaje kandi ko ibihugu byombi bisanzwe bikorana mu nzego zinyuranye nk’ubuhinzi, inzego z’igorora, ubukerarugendo, yemeza ko hakwiye gushyirwa imbere ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano asinywa.
Yakomeje ati “Dukwiye kwibanda cyane ku gushyira mu bikorwa, mureke ibyemezo dufata uyu munsi tubishyire mu bikorwa bibyare umusaruro. Gushyiraho uburyo bwo kubikurikirana, koroshya uburyo bwo kungurana ubumenyi no gufatanya mu gukemura ibindi bibazo bishingiye ku nzego z’ubuyobozi bishobora kugaragara.”
Yavuze ko Zimbabwe yiteguye gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere ubutabera, ibiganiro bikaba bikomeje aho bigamije kwemeza amasezerano ku guhererekanya abanyabyaha. Hari kandi ibiganiro biri kugana ku musozo, bigamije gukuraho gusoresha kabiri n’imikoranire n’ubufatanye mu guteza imbere gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Zimbabwe ari umufatanyabikorwa ukomeye n’u Rwanda kuko hamaze gusinywa amasezerano y’imikoranire arenga 25 agamije kuzamura ubukungu mu bihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murware, yagaragaje ko igihugu cye cyifuza gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye.
Ati “Imikoranire y’u Rwanda na Zimbabwe tuyifata nk’ikintu gikomeye, ibi bishingiye ku kuba byaragiye bitera imbere mu myaka myinshi ishize. Nyuma y’inama yaduhuje mu 2021, turi abahamya b’iterambere ry’imikoranire mu nzego zinyuranye. Ibyo bigaragaza imikoranire ikomeye hagati yacu, ubucuti n’ubwubahane.”
Yashimanye kandi ihuriro ryashyizweho rihuza abikorera bo mu Rwanda no muri Zimbabwe rya ‘Business Forum’ yerekana ko ryafasha mu kugaragaza amahirwe y’imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ubuhinzi no gutunganya ibibukomokaho, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere inganda n’izindi zagirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi.
Yagaragaje kandi ko hari imikoranire y’ibihugu byombi mu burezi kandi iri gutanga umusaruro, yemeza ko gahunda yo kohereza icyiciro cya kabiri cy’abarimu bo muri Zibwabwe mu Rwanda iri kugera ku musozo.
Prof. Dr. Murwira kandi yavuze ko yagize umwanya wo gusura Norrsken Kigali ifasha urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga igamije impinduka nziza, agaragaza ko yaba ari amahirwe mu gihe ibihugu byombi byakorana mu guteza imbere ikoranabuhanga n’urwego rw’inganda.
Yakomeje avuga ko Zimbabwe yiteguye gutanga buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda bashaka kongera ubumenyi mu ngeri zinyuranye by’umwihariko mu guhanga udushya no guteza imbere inganda.