Tan w’Umunya-Amerika ariko wavukiye muri Malaysia, yahawe kuyobora iyi sosiyete y’Abanyamerika muri Werurwe 2025.
Imikorere ya Tan n’ishoramari rye byatangiye kugibwaho impaka nyuma y’aho Senateri Tom Cotton, umu-Republicain wo muri Leta ya Arkansas, yandikiye Inama y’butegetsi ya Intel asaba ibisobanuro ku mikorere y’uyu muyobozi.
Cotton yavuze ko Tan yaba yarashoye amafaranga mu bigo byo mu Bushinwa, birimo n’ibivugwaho gukorana n’igisirikare cy’icyo gihugu.
Yanibukije ko Tan yigeze kuba umuyobozi wa Cadence Design Systems, sosiyete ikora porogaramu za mudasobwa yo muri Amerika iherutse guhamywa icyaha cyo kugurisha inzira zifashishwa mu gukora ‘chips’ [chip designs], muri Kaminuza ya Gisirikare mu Bushinwa yitwa National University of Defense Technology.
Cotton yasabye ko hagaragazwa niba Tan yari afite aho ahuriye na byo, cyane ko Intel igenerwa inkunga iva mu kigega cya Leta ya Amerika gishyigikira inganda zifasha igisirikare [U.S. defense program].
Trump ashingiye ku mpungenge za Cotton, abinyujije ku rubuga rwa Truth Social yavuze ko Tan “afite inyungu zihabanye n’iza Amerika” kandi ko agomba guhita yegura.
Nyuma y’ubutumwa bwa Trump, agaciro ka Intel ku isoko ry’imari kagabanyutseho 5%. Intel yirinze kugira icyo ihita itangaza.