Kuri uyu wa Gatatu abasiganwa bagenze intera ya Km 124.3 mu rugendo rwa Kigali-Gicumbi, ni kumunsi wa Kane wa Tour Du Rwanda, isiganwa rizenguruka igihugu basiganwa ku magare, agace ka kane k’iri siganwa katwawe na Main Kent, ukomoka muri Afurika y’Epfo.
Main Kent, ukomoka muri Afurika y’Epfo ubwo yishimiraga gutwara Etape Kigali-Gicumbi
Ni umukinnyi wa ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, yakoresheje amasaha atatu n’iminota 17 n’amasegonda 40 (3h17’40”), yakurikiwe na Budiak Anatolli w’ikipe yitwa Terengganu Polygon, na we wakurikiwe na Boileau Alan mu gihe Umunyarwanda Muhoza Eric ari we waje hafi ku mwanya wa gatanu.
Ni kunshuro ya gatatu Tour du Rwanda yerekeje mu Karere ka Gicumbi muri 2010, aka gace kegukanwe na Daniel Teklehaimanot, mu gihe muri 2021, Alan Boileau ari we wagatwaye.
Uko abasiganwa bakurikiranye ahashyizwe umuhigo wo gutanguranwa ahazamuka ha mbere mu Kigali Special Economic Zone, Nsengimana w’Umunyarwanda yatwaye ayo manota akurikirwa na Knolle na Nielsen.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.