UPDATES: Restrepo Valencia Jhonatan wo muri Colombia ni we utwaye Agace ka gatatu ka Tour Du Rwanda kavaga i Kigali kagana i Rubavu yakoresheje 03h 54’10”
Umunyarwanda waje hafi ni Hakizimana Seth ku mwanya wa 23.
Jhonatan Restrepo wo muri Colombia atwaye Etape ya Kigali-Rubavu
Jhonatan Restrepo yasaga n’uwabasize cyane abona n’akanya ko kwiyereka
Kuri uyu wa kabiri Tour Du Rwanda irushanwa rizenguruka u Rwanda basiganwa ku magare rigeze ku munsi wa gatatu, bahagurutse i Kigali bagana i Rubavu ku ntera ya Km 155.9. Abasiganwa bari gushaka amayeri yo gutwara aka gace karekare muri uyu mwaka, Abanyarwanda babiri bari mu b’imbere.
Mu Mujyi wa Musanze hari huzuye abafana baje gushyigikira abakinnyi
Abakinnyi bamaze kugenda Km 91 – Itsinda ry’abakinnyi 10 ryasohotse mu gikundi ryiyunga kuri Bendixen, ririmo Ewart, Ormiston, Tesfazion, Manizabayo, Madrazo, Nsengimana, Mulueberhane, Budiak & Restrepo.
Iri tsinda rifite ikinyuranyo cy’umunota umwe n’amasegonda mirongo ine ’40” ku itsinda ry’abakinnyi 3 bayoboye isiganwa. naho igikundi (Peloton) cyasizweho 2’42”
Isiganwa rigitangira Abakinnyi batanu bacomotse mu gikundi kuri Km 2 bari bamaze kugenda barimo Nsengimana Jean Bosco na Rugamba (Benediction), Madrazo (Burgos), Alba (Drone Hopper) na Ewart (Bike Aid).
Amanota ya mbere ya sprint [kubaduka] yatangiwe kuri Sitasiyo SP kuri Nyirangarama [ku kilometero cya 42,7] yegukanywe na Mugisha Moise [ProTouch] akurikiwe na Pierre Rolland [ B&B Hotels] na Madrazo Angel Ruiz [Burgos].
Amanota y’umusozi wa mbere yatangiwe i Kanyinya ku kilometero cya 5,7. Yegukanywe na Nsengimana akurikiwe na Madrazo, Mugisha Moise na Manizabayo Eric.