Ni indirimbo The Ben yaririmbye mu rurimi rw’icyongereza mu gihe Diamond Platnumz we yavanzemo n’igiswayile.
Igaruka ku nkuru y’umusore wakunze umukobwa amusezeranya ko azakora ibishoboka byose urukundo rwabo rukaramba, ndetse ko aho azamutuma hose azajyayo.
The Ben afitemo ibitero 2, icya mbere yagize ati “Ese uzahaguma, mbwira, urukundo rwanjye ruzaba ruhagije kugeza ku mpera z’ibihe? Ni iki mu by’ukuri kiguteye ubwoba? Nzakurinda buri munsi. Nzarinda umutima wawe, yeah yeah x3.”