Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania Samia Suluhu Hassan yavanye bamwe mu ba Minisitiri muri Guverinoma maze yinjizamo abaminisitiri bashya bajyana na politike arimo yo kubaka igihugu.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yahinduye abagize guverinoma yinjizamo abashya
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 8 Mutama 2022, nibwo Perezida Samia Suluhu yahinduye abagize guverinoma maze akuramo abatari mu murongo we wo kumva neza politike ye maze ashyiramo abashya. Ni impinduka zije nyuma y’iminsi aciye amarenga ko azahindura abagize guverinoma akavanamo abashyize imbere amatora yo mu 2025.
Ni itangazo ryasomwe n’Umunyamabanga mukuru mu biro bya Perezida, Amb. Hussein Kattanga.
Mu bakuwe muri Guverinoma harimo uwari Minisitiri w’ubutaka no gutuza abantu William Lukuvi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Kitila Mkumbo na Minisitiri ushinzwe itegeko Nshinga n’amategeko Prof. Palamagamba Kabudi.
Ni mu gihe kandi Hussein Bashe ari we wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi, naho Anthony Mavunde ari we umwungirije.
Prof. Adolf Mkenda we yagizwe Minisitiri w’Uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Ku rundi ruhande, Dr Pindi Chana wari uhagararira inyungu za Tanzania muri Kenya yagizwe umunyamabanga mu biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe abakozi, urubyiruko n’abafite ubumuga.
Minisiteri y’ishoramari, ubucuruzi n’inganda yahawe Dr Ashatu Kijaji yungirije na Exaud Kigahe. Naho Innocent Bashungwa we yagizwe umunyamabanga mu biro bya Perezida, akaba yavanywe muri minisiteri y’umuco, ubugeni na siporo.
Minisiteri y’umuco, ubugeni na siporo yahawe Mohammed Mchengerwa wavanywe mu biro biro bya Minisitiri w’Intebe aho yari ashinzwe imiyoborere myizi na serivise zihabwa rubanda.
Naho Prof Joyce Ndalichako yahawe inshingano zo kuba umunyamabanga wa leta mu biro bya Minisitiri w’intebe ushinzwe inteko nshinga mategeko, abakoz, umurimo, urubyiruko n’abafite ubumuga.
Dr. Anjelina Mabula yasimbuye William Lukuvi ku mwanya wa Minsiitiri ushinzwe ubutaka, imyubakire no kunoza imiturire.
George Simbachawene we akaba yagize minisitiri ushinzwe Itegeko Nshinga n’anadi mategeko.
Izi mpinduka kandi ni iza kabiri Perezida Suluhu akoze kuva yajya ku butegetsi muri Werurwe 2021.
Hashize iminsi hari umwuka mubi mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi aho Perezida Suluhu yatangaje ko hari abaminisitiri bigize intakoreka, barajwe ishinga no gushaka amajwi ngo baziyamamaze mu matora ya 2025.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.