Connect with us

Amakuru aheruka

Stanza yasohoye indirimbo ivuganira abasore babengwa kubera ubukene -VIDEO

Umuhanzi Muvandimwe Mata Gospel ufite izina ry’ubuhanzi rya Stanza Mata yasohoye indirimbo ye nshya yise “Akumiro” avuga uburyo yakunze Dederi urudashoboka maze akamubenga ku manywa ya ruhanga akajya kwirongorerwa n’umuherwe wa Biryogo ariko ashaka kuvuganira abasora babengwa kubera amikoro.

Umuhanzi Stanza yasohoye indirimbo nshya yise Akumiro

Ni inidirimbo yashyize hanze iri kumwe n’amashusho yayo yakozwe na Dr. Magendu na WillPower, naho amajwi akorwa na Foda anononsorwa n’Umunyakenya Shirnto Touch.

Muri iyi ndirimbo, umuhanzi Stanza asobanura uburyo yavuye Goma n’amaguru ajya mu Ruhengeri kureba uwo yihebeye witwaga Dederi  bamenyanye yiga Ayisumbuye ariko yanagerayo agasanga yakunze urudashoboka.

Harimo aho aririmba agira ati “Narambutse ngera i Gisenyi nka saa kumi n’ebyiri, nkihagera mbona umuvandimwe wanjye Musafiri, akora mu mufuka ampa inoti ya bibiri ansabira lifuti ikamyo ingeza mu Rwankeri.”

Akomeza ati “Akumiro ni urwo nakunze uyu mwari rudashoboka, akanyanga akankubita indobo ku manywa izuba riva.”

Muri iyi ndirimbo akomeza abara inkuru y’uburyo yageze iwabo w’umukobwa ariko bakamwamaganira kura ko nta mukwe w’umuhirimbiri(ukennye), bakamusaba kuzagaruka azanye inka cumi n’ebyiri.

Aganira n’UMUSEKE, umuhanzi Stanza yavuze ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo yagikuye ku bibaho muri iyi minsi aho abasore bafite amikoro make basa n’abahejwe mu rukundo.

Ati “Igitekerezo cyo kuyandika cyaje bitewe n’ukuntu muri iyi minsi umusore w’umukene kwemererwa umugeni n’iwabo w’umukobwa bigoye kuko benshi babanza kubaza aho ukomoka n’icyo ukora. Nashakaga gutanga ubutumwa bw’uko ubukene butakagombye kwitambika urukundo kuko igihe icyo aricyo cyose abakundana bashyize hamwe bashobora gukora ubukene bakabwigobotora. Ariko umutima wakomerekejwe no kubengwa kuwomora biragora.”

Stanza  akomeza avuga ko nk’abahanzi bakizamuka bakizitiwe n’ubushobozi buke kandi abareberera impano bakaba batabitaho ngo babafashe kuzamuka.

Yagize ati “Imbogamizi duhura nazo ni ubushobozi buke bwo mu mufuka buba budahagije cyane ko no kubona abagufasha ugitangira biba ari ingorabahizi, ikindi n’itangazamakuru ry’amajwi ntirikina indirimbo zacu kuko bibanda cyane ku bazwi kandi natwe tuba dukeneye umwanya wo kumenywa n’abanyarwanda tukaba twagira urundi rwego tugeraho.”

Akomeza asaba abareberera inyungu z’umuziki w’u Rwanda gushyiraho uburyo bwo gufasha impano zikizamuka kugera kure mu buryo bw’ishoramari ry’amafaranga, akavuga ko bibaye ngomba babavuganira ku ma radiyo akajya akina umuziki w’impano zikizamuka muri uru ruganda.

Ashimira abamuba hafi ndetse agasaba n’abanyarwanda kujya basangiza indirimbo ze amaze gushyira hanze, abafite ubushobozi nabo bakamwegera bakamufasha kuzamura impano ye.

Umuhanzi Stanza ni umwe mu bakizamuka ariko umaze igihe kitari gito kuko ibikorwa bya Muzika yabitangiye akiga mu mashuri yisumbuye, aho atangiriye kubikora nk’umwuga amaze gusohora indirimbo zirimo Irya mukuru, Vumilia ihumuriza abahura n’ibibazo ko atariyo mperuka n’indi yitwa Summer rain.

Reba hano amashusho y’indirimbo Akumiro ya Stanza Mata

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptitse / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka