Abantu bamwe bibwira ko iyo umuntu ari mu igororero, cywangwa ahandi hose hagororerwa abantu by’igihe gito, uburenganzira bwe buba bwarangiye, ariko ibi siko bimeze kuko n’ubwo umuntu aba ari mu igororero, uburenganzira bwe nk’ikiremwamuntu bugomba kubahwa kandi bukubahirizwa.
Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Umurungi Providence, avuga ko abantu bwibwira ko umuntu iyo ari mu igororero uburenganzira bwe buba bwarangiye, ariko ngo siko bimeze, kuko uburenganzira bwe nti burangirira ku marembo y’Igororero.
Niyo mpamvu, iyi komisiyo ikangurira imiryango itari iya Leta kujya mu magororero kureba ko uburenganzira bw’abagororwa bwubahirizwa, aho isanze hari aho bitagenda neza igatanga inama kugira ngo Leta nayo ihereho ibikosore.
Agira ati ”Imiryango itari iya Leta, ikora ku burenganzira bwa muntu n’imibereho, twifuza ko nyuma yo kumenya amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu yajya ijya mu magororero, mu bigo bigororerwamo abantu by’agateganyo, mu ma kasho ya Polisi cyangwa se mu bigo by’inzererezi, bakareba ko abahagororerwa uburenganzira bwabo bwubahirijwe.”

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Umurungi Providence
Ubushakashatsi buheruka bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda bugaragaza ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda mu mwaka wa 2024/2025 bwagabanyutseho 24,3% ugereranyije n’umwaka wabanje kuko bwavuye kuri 134,3% bigera kuri 110%.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Moise Nkundabarashi, avuga ko akurikije ibyavuye mu bushakashatsi bwa Transparency Rwanda, ubundi buryo buteganyijwe mu mategeko y’u Rwanda butari ukugororwa (Gufungwa) buramutse bukoreshejwe neza byagabanya ubucucike mu magororero ku kigero cya 97,38%.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Moise Nkundabarashi
Aganira na mwamba.rw Abayo Diane utuye mu karere ka Nyagatare, asaba Leta, kurushaho gukorana na sosiyete sivile bakareba ko uburenganzira bw’abari mu igororero bwubahirizwa ku bipimo mpuzamahanga ndetse n’ibibazo byabo bigacyemuka vuba.
Ubusanzwe imiryango itari iya Leta, isanzwe ijya mu magororero gusura abagororwa ariko ngo nta bumenyi buhagije bari bafite bw’ibipimo mpuzamahanga, bareberaho bapima ko uburenganzira ku bagororwa bwubahirizwa.
Rwema Thierry
Mwamba.rw