Amakuru aheruka

Sheebah yasibye Amafoto ibihumbi 6 kuri instagram arimo uwari umujyanama we Jef Kiwa

Published on

Umuhanzikazi wo muri Uganda Sheebah Karungi nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari Umujyanama we mu muziki Jeff Kiwa yasibye ibyo yari yarashyize kuri instagram birimo ibyo yakoranye na Jeff bisaga ibihumbi 6.

Sheebah avuga ko atakiri ku rwego rwo gutegekwa na Jeff Kiwa, yasibye ubutumwa bwose bubahuza kuri instagram

Ibi bije nyuma y’umwuka mubi waje hagati y’aba bombi nyuma y’aho Jeff Kiwa asinyishije Rahma Pinky na Sma Sojah muri Team No Sleep bagasimbura Sheebah bakoranye kuva mu mwaka wa 201.

Ubwo yakoranaga na Team No Sleep (TNS), Shebah Kalungi yasohoye indirimbo zakunzwe cyane umunsi ku munsi yigarurira umwanya mu bitangazamakuru, akora ibitaramo bikomeye by’umwihariko yubaka n’amazu akomeye muri Uganda.

Sheebah w’imyaka 33 kuri ubu ntacana uwaka na Jeff Kiwa, yahisemo gukora ibikorwa bye ku giti cye, bombi bararebana ay’ingwe.

Imvano yishwana rya Sheebah Kalungi n’uwahoze ari nk’imana ye mu muziki Jeff Kiwa ni umukobwa mushya witwa Rahma Pinky, hari abavuga ko Jeff akoresha abakobwa nk’ibikoreho byo kwishimisha nyuma akabajugunya hanze.

Jeff Kiwa aherutse gutangaza ko nta mwanya wo gukorana n’abahanzi bavutse mu myaka ya mbere yi 1990 ko ubu hagezweho impano nshya.

Amagambo ya Jeff ku mbuga nkoranyambaga ari mu byashyize igitutu kuri Sheebah maze asiba ubutumwa (Posts) kuri instagram zisaga ibihumbi 6 agikorana na Jeff Kiwa.

Sheebah nyuma yo gusiba izo Posts yamaze gutangaza indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana yise “Mukama Yamba”, niyo ndirimbo ya mbere akoze yo guhimbaza Imana kuva yinjira mu muziki.

Avuga ko gutandukana na Jeff ntacyo byamuhungabanyijeho kuko nta muntu n’umwe wabasha kumuhagarika mu rugendo rwe rw’umuziki ko atakiri ku rwego rwo gutegekwa na Jeff Kiwa.

Jeff Kiwa na Pinky wasimbuye Sheebah Kalungi muri TNS

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

 

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version