Jef Kiwa wahoze ari umujyanama mu muziki wa Sheebah Kalungi, nyuma yiterana ry’amagambo no gutandukana, yatangaje ko Sheebah atemerewe kuririmba ahantu aho ariho hose indirimbo yakoze ubwo yari afitanye amasezerano na Team No Sleep (TNS).
Sheebah Kalungi avuga ko ibyo Jeff Kiwa atangaza ari ubuswa buvanze n’urwango amufitiye nyuma yo kutajya imbizi
Jeff Kiwa nyiri TNS avuga ko mu myaka 8, indirimbo zose Sheebah Kalungi yashyize hanze atari ize ko ari iza TNS atemerewe kuziririmba mu bitaramo cyandi ahandi hose.
Amakuru ava indani mu bakora muri TNS, bavuga ko ubwo Sheebah yashyiraga umukono ku masezerano yemeye ko indirimbo azahakorera zose ari iza TNS, ibi Sheebah abitera utwatsi akavuga ko bazakizwa n’Inkiko.
Bivugwa ko mbere yo gutandukana, Jeff Kiwa yari yarashyize imbaraga mu gushaka abanditsi beza b’indirimbo ndetse no kuzimenyekanisha, ibitaramo bikomeye Sheebah yitabiraga Jeff niwe wafatagamo agatubutse.
Jeff Kiwa yafataga 70% mu gihe Shebbah Kalungi yinjizaga 30% ku bikorwa bye bya muzika.
Uku kunyunyuzwa imitsi nibyo byatumye Sheebah Kalungi yivumbura ahagarika imikoranire na TNS nayo yiyemeza kumushyira hasi ku bubi na bwiza.
Sheebaha Kalungi wiyita Queen Karma ni umwe mu bahanzikazi b’abaherwe muri Uganda ukunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba.
Sheebah w’imyaka 32 aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Mukama Yamba” yo kwiragiza Imana nyuma y’ibihe bikomeye ari kunyuramo abitejwe n’uyu Jeff Kiwa nyiri Team No Sleep.
Jeff Kiwa ashinjwa kugira ibikoresho abahanzikazi yitwaje amasezerano aba yaragiranye nabo.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW