Amakuru aheruka

Rwiyemezamirimo arashinja Urukiko rw’Ikirenga kumwambura Miliyoni 32 Frw

Published on

NYANZA: Rwiyemezamirimo witwa Ntihinyuka Elie aravuga ko yatewe igihombo n’Urukiko rw’Ikirenga nyuma yo gutsindira isoko ryo gushyira amarido muri ruriya Rukiko byasozwa ntiyishyurwe amafaranga angana na Miliyoni 32 y’u Rwanda, amakuru UMUSEKE wamenye ni uko inyemezabwishyu ye irimo gukurikiranwa ngo yishyurwe.

Rwiyemezamirimo Ntihinyuka Elie avuga ko amezi yihiritse adahabwa amafaranga y’isoko yatsindiye akarisoza neza.

Ntihinyuka Elie usanzwe ukorera mu Mujyi wa Nyanza avuga ko binyuze muri kompanyi yise “Modern Cuttern Shop” mu mwaka wa 2021 yatsindiye isoko rya Miliyoni 32 y’u Rwanda ryo gushyira amarido mu Rukiko rw’Ikirenga yasoza imirimo ntiyishyurwe. Avuga ko bimaze kumuteza igihombo gikomeye.

Ati “Narakoze birarangira mbamurikira ibyabo mbaha inyemezabwishyu banyereka ko bayibonye ntegereza amafaranga ndayabura.”

Ntihinyuka yakomeje avuga ko yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa ruriya rukiko bukamubwira ko ibintu byageze muri MINECOFIN.

Ati “Nubwo bambwira ko ibintu byageze muri MINECOFIN kugeza ubu ayo mafaranga sindayabona kuri konti yanjye ubuyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga rero ni rwo rwagakwiye kubaza aho muri MINECOFIN nkaba nakwishyurwa amafaranga nakoreye.”

Uyu rwiyemezamirimo avuga ko inyemezabwishyu yayitanze mu Ukuboza 2021, ariko akaba atarabona amafaranga ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka.

Ati “Nk’ubu umuntu aba afite ideni rya banki agomba gutanga imisoro mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, RRA kandi iyo utinze amande arazamuka.”

Yakomeje avuga ko iyo bakoze amasoko ya Leta ntibayarangize ku gihe babaca amande bityo bakwiye kumufasha akishyurwa kugira ngo aniteze imbere kuko anafite andi masoko ya Leta agomba gukora.

Ati“Ndasaba ko banyishyura amafaranga yanjye nakoreye kuko akazi nasabwaga kararangiye kandi nagakoze neza.”

Urukiko rw’Ikirenga, amakuru UMUSEKE wamenye ni uko rwiyemezamirimo atambuwe nk’uko abivuga, ahubwo ngo “facture” (inyemezabwishyu) yavuye mu Rukiko rw’Ikirenga igisigaye ni uko yishyurwa n’ababishinzwe.

Gusa uriya rwiyemezamirimo Elie we avuga ko yegereye kenshi ubuyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga ariko ikibazo ntigikemuke.

Rwiyemezamirimo avuga ko ahandi yakoze bene iyi mirimo bamwishyuye nyuma y’iminsi itatu asoje ibyo yakoraga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version