Connect with us

Amakuru aheruka

Rwamagana: Meya yasobanuye byimbitse uko umuturage yakubise DASSO inyundo mu mutwe

Inkuru y’umugabo wo mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana wakubise inyundo mu mutwe Umu-DASSO imaze iminsi isakaye hirya no hino mu bitangazamakuru, amakuru amwe namwe yavugaga ko uyu mu DASSO yashakaga kujyana umuhungu w’uyu mugabo  kwikingiza ku gahato. Gusa umuyobozi w’aka karere yavuze ko barimo kubigisha ibyiza byo kwikingiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko bariya baturage batahatiwe kwikingiza ku ngufu

Uyu mu DASSO yakubiswe inyundo tariki 25 Mutarama 2022, bibera mu Mudugudu wa Mugusha mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari.

Ubwo inzego z’ibanze, abajyanama b’ubuzima na DASSO bageraga muri uyu muryango w’abantu 13 utarikingizamo n’umuntu n’umwe nibwo batangiye kwigisha aba baturage, gusa nyir’urugo we yari hirya batamubonye maze ava aho yari yihishe akubita inyundo DASSO mu mutwe ariko ntiyamukomeretsa bikabije.

Hari amakuru yavugaga ko aba bagize uyu muryango inzego z’ibanze zashakaga kubajyana kwikingiza ku gahato, ibi bikaba ngo byaba ariyo ntandaro yo gutuma DASSO akubitwa inyundo mu mutwe. Andi makuru yavugaga ko umugore w’uyu mugabo n’umwana we nabo bafashe isuka n’ibiti bashaka kwanga kwikingiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, aganira na Radio/TV-1, yanyomoje aya makuru avuga ko uyu mu DASSO n’inzego z’ibanze bari bagiyeyo kubigisha ibyiza by’urukingo atari ukubajyanayo ku gahato kuko na mbere hose abajyanama b’ubuzima bari bohererejwe ngo babigishe bari banze kubumva.

Ati “Nta gahato kabayeho ko kubajyana kwikingiza, bigishijwe n’ibyiciro binyuranye harimo n’abajyanama b’ubuzima. Byari ukwigisha ibyiza byo kwikingiza, abariyo ntabwo ari abaganga bakingira kuko yari Gitifu w’Akagari, abajyanama b’ubuzima, mudugudu na DASSO kandi abo ntibakingira. Byari ukwigisha.”

Yakomeje avuga ko uyu muryango wari usanzwe ari abadive gusa ngo baje kuvamo kuri ubu basengera ahantu hatazwi mu Karere ka Gicumbi ariyo mpamvu bagifite imyumvire y’uko urukingo ari icyimenyetso cya satani giterwa mu gahanga.

Yagize ati “Bariya bantu basengera mu Karere ka Gicmubi ahantu tutaramenya ariko ni urusengero rutazwi ahubwo dukeka ko ari bamwe basengera mu ngo bihishe, benshi biyita Umuriro wa Pantekote ariko wabaza abayobozi babo ugasanga ntaho bahuriye. Ni abantu bari mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi baza kwiyomoraho bajya gusengera ahantu hihishe. Bavuga ko kwikingiza ari bibi kuko ari icyimenyetso bashyira mu ruhanga no mu kiganza cy’iburyo, wareba ugasanga harimo ubujiji bakura mu nyigisho bahererwa aho hantu.”

Meya Mbonyumuvunyi akomeza asobanura uburyo DASSO yakubiswe inyundo, yagize ati “Twaravuze tuti ubwo banze kumva abajyanama b’ubuzima na mudugudu twaboherereje ngo babigishe  reka twoherezeyo gitifu w’Akagari nawe abigishe, bari aho mu rugo bigisha umuhungu na nyina se ari hirya batanamubonye, nibwo yaturutse inyuma n’inyundo DASSO amwikanze ahindukiye bamukoretsa mu gahanda byoroheje.”

Mbonyumuvunyi Radjab, yashimangiye ko umuturage wese afite kwirinda icyorezo cya Covid-19, ariko utazabasha kwirinda nk’ubuyobozi bazakora uko bashoboye barinde ubuzima bw’umuturage babakangurira kwikingiza iki cyorezo cyugarije isi muri rusange.

Ati “Kugirango tubarinde tubasaba kuguma mu rugo, rero niyo mpamvu hari ahantu bashobora kunyura bakahasanga umuyobozi ubabaza uti warikingije yaba atarikingije bati subira mu rugo cyangwa jya ku kigo nderabuzima bagukingire ukomeze urugendo ariko ntabwo twakemera ko ukomeza kugenda ujya ahari abantu benshi ukaba wakandura bikanakuviramo gupfa kuko ari inshingano z’ubuyobozi kurinda umuturage wananiwe kwirinda.”

Abaturage binangira gufata urukingo rwa Covid-19 si mu Karere ka Rwamagana bumvikanye kukohirya no hino mu gihugu bahagaragaye, gusa imyemerere ishingiye ku madini iri ku isonga mu gutuma banga kwikingiza.

Abayobozi mu nzego zinyuranye bavuga ko batazahwema kwigisha abo binangiye kwikingiza ngo nabo bafate urukingo rwa Covid-19 kuko rubongerera ubudahangarwa bw’umubiri ku buryo n’uwanduye ataremba.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

5 Comments

5 Comments

  1. Ndengejeho Henry

    January 27, 2022 at 12:20 pm

    Ibintu byo guhatira abanyarwanda ibyo bakora bitangiye kugira ingaruka mbi. Amatora ni “tora aha”, ubuhinzi ni “jya muri koperative”, n’ibindi bikandamiza umuturage. Kwikingiza ni ingirakamaro ariko byagombye kugaragara ko ari mu nyungu z’umuturage. Kugeza ubu, ntabwo barereka umuturage icyiza avanamo uretse kumusinyisha ngo azirengere ingaruka z’urukingo. Abakingira kandi nabo usanga badasobanukiwe, ndetse akenshi bagakoresha imvugo ituma umuturage atinya. Hari amashusho aheruka gutambuka bagose umukobwa wangaga kwikingiza. Umugabo muri abo bamugose ati “uribwira ko waducika?”, maze umudamu bari kumwe yungamo ati “buriya ni igihutu”. Ibyo koko byatuma uwo mukobwa agira icyizere muri urwo rushinge?

  2. Gitwe

    January 27, 2022 at 2:41 pm

    Reka rero njyewe mbabwire ibi bintu nimubigenze gake kuko kubishyiramo abantu kugahato bituma abenshi barushaho kubitinya bitewe nibyo bigishijwe: 1
    1. Abantu banga kwikingiza si injiji nabantu bize kandi bazi ubwenjye
    Ndatanga urugero murebye mubitaro bya gitwe aba Doctor chef de nursing abakozi ba raboratoire , abafiromo aba tutulaire ba santre de sante benshi bahungiye tanzaniya, none mwebwe murabora kumenya impamvu ibitera ahubwo nabahari mukabajyana kwikingiza kungufu nobe bituma nabandi barimo guhunga rero rwose leta ihindure uburyo abantu barimo guhunga ari benshi nimujya na CHUK murasangamo aba Doctor bagiye so rero nubwo ubuyobozi bwinzego zibanze butabitangira raporo bira kabije mutabarire hafi

  3. Nyanza

    January 27, 2022 at 2:45 pm

    Hari abaturage benshi bahungiye mumashyamba kumusozi wa gacu murinyanza rero ndabona birimo guhungabanya abaturage kubasabga mungo umuntu natajya kwisoko ntafmgende kwigare ntagende mumodoka ntage kwivuza? Abamusanga murugo barashaka iki kweli

  4. [email protected]

    January 27, 2022 at 5:57 pm

    Iyo aba ari Mayor wa Karongi aba ahise ahagarika umu DASSO by’agateganyo

  5. Kiziya

    January 28, 2022 at 10:31 am

    Nanjye ntabwo nari kubihanganira.Iyi Dasso nari kuyimena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka