Kuri uyu Gatanu tariki ya 4 Gashyantare 2022, mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’Abakozi b’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano bagera kuri 564 . Ni amahugurwa yatangiye tariki ya 6 Ukuboza 2021 abera mu turere tw’Igihugu 16.
CP Niyonshuti, yashimye umurava n’ikinyabupfura byabaranze mu byumweru icyenda bari bamaze bahugurwa, avuga ko yizera neza ko bazakora inshingano nshya bagiyemo.
Ati “Bagaragaje umurava n’ikinyabupfura n’ubushake, nkaba ntashidikanya ko bazasohoza neza inshingano.”
Yabasabye ko amasomo bahawe, yazababera umusemburo wo gukunda Igihugu birinda icyatesha agaciro urwego bakorera n’Igihugu muri rusange.
Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu, ni igice cya kabiri cy’icyiciro cya Gatanu .
Hasojwe aba DASSO 564 barimo ab’igitsina gore 141. Aba bose uko ari 564 bakaba bahabwaga amasomo atandukanye arimo imyitozo ngororamubiri,gukoresha intwaro no gukoresha imbaraga,ubutabazi bw’ibanze n’amasomo abatoza imyitwarire myiza.
Umunyamabanga Uhoraho, Dusengiyumva Samuel wasoje aya mahugurwa yabasabye gushyira imbaraga mu gusigasira umutekano binyuze mu gutanga serivise nziza mu baturage
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.