Connect with us

Amakuru aheruka

Rutahizamu wa Etoile de l’Est afunzwe akekwaho kwiba televiziyo

Rutahizamu w’ikipe ya Etoile de l’Est y’i Ngoma Okenge Lulu Kevin yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gufatanwa televiziyo umutoza wa Gicumbi FC Banamwana Camarade yari yareze ko yibwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 17 Werurwe 2022, nibwo Okenge Lulu Kevin yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda afatirwa kuri Base mu Karere ka Gakenke.

Ni nyuma y’uko umutoza wa Gicumbi FC Banamwana Camarade ngo yagiye gutoza umukino w’igikombe cy’Amahoro Gicumbi FC yahuyemo na Gorilla FC agasiga Okenge mu rugo iwe ariko yagaruka agasanga televiziyo ye nini izwi nak Flat Screen Tv yibwe.

Nyuma yo kwibwa Camarade yahise ajya gutanga ikirego kuri Sitsiyo ya RIB ya Gicumbi ko yibwe ibirimo televiziyo, nibwo amakuru yahise atangwa maze uyu rutahizamu Okenge Lulu Kevin afatirwa kuri Base afite n’iyi televiziyo nini.

Aya makuru UMUSEKE wayahamirijwe n’Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alexis Ndayisenga, yemeza ko uyu mukinnyi yafashwe agafungwa ndetse afatanwa n’iyi televiziyo bareze bavuga ko yibwe.

Yagize ati ‘‘Nibyo nasanze afunze ariko ikirego si icya Gakenke n’icya Gicumbi, nabajije Gicumbi bambwira ko Camarade yatanze ikirego kuri RIB ko yibwe televiziyo rero yanayifatanywe.

Uwatanze ikirego yavugaga ko yamwibye, nagezwa i Gicumbi azisobanura ku Bujyenzacyaha kuko twe ntabwo tuzi icyo ikirego cyatanzwe kivuga. Ariko twebe twakoze inshingano za Polisi zo gufata umuntu mu gihe hari ikirego cyatanzwe n’ibimenyetso.’’

Nyuma yo gufatwa Okenge Lulu Kevin yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke, gusa kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Werurwe yahise ajyanwa kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwaregewe na Banamwana Camarade.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umutoza wa Gicumbi FC Banamwana Camarade yatanze ikirego avuga ko hari ibindi bintu yibwe uretse iyi televiiyo Okenge Lulu yafatanwe.

Okenge Lulu Kevin yageze muri Etoile de l’Est avuye mu ikipe ya Gicumbi FC, impamvu yageze mu Karere ka Gicumbi kugeza ubwo aketsweho kwiba televiziyo ntabwo izwi neza.

Kugeza ubu akaba agomba kwisobanura ku byo ashinjwa. Nyuma yo gufatwa hakaba hakurikizwa amategeko hakarebwa niba akorerwa dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Okenge Lulu Kevin yari mu bakinnyi 7 birukanwe na Kiyovu Sports mu mwaka wa 2020. Gusa kenshi yagiye avugwaho ubusinzi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka