Umukinnyi wa APR FC, Nizeyimana Djuma yasabye iyi kipe ko yamurekura akajya gushakishiriza ahandi, ni nyuma y’uko akomeje kugorwa no kubona umwanya wo gukina muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Nizeyimana Djuma yasabye APR FC kumurekura cyangwa ikamutiza
Uyu mukinnyi uheruka kongera amasezerano mu ikipe ya APR FC muri Nyakanga 2021, arifuza gutandukana n’iyi kipe akajya aho akina.
Amakuru twamenye ni uko uyu mukinnyi yamaze kwandikira APR FC ayisaba kuba yamurekura muri uku kwezi kwa Mutarama 2022 ubwo isoko ry’igura rizaba rifunguye akajya aho abona umwanya wo gukina cyangwa se batashaka kumugurisha bakaba bamutiza kuko muri APR FC abona kubona umwanya wo gukina bigoranye.
Yageze muri APR FC muri 2019 ayisinyira imyaka 2, mu myaka ibiri yagiye agirirwa icyizere cyo gukina n’ubwo atahawe umwanya uhagije, kuva yakongera amasezerano y’imyaka 2 muri Nyakanga 2021 ntabwo yigeze abona umwanya wo gukina uhagije ari nayo mpamvu yifuza ko iyi kipe yamurekura.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW