Connect with us

Amakuru aheruka

Rusizi: Umujura yahawe isomo abari bahari barumirwa, ibyo yibye yabizanye asaba imbabazi

*Uyu mugabo ngo afite ububasha bwo gufatanya umugore n’umugabo bagiye gusambana baciye inyuma abo bashakanye

Mu Mujyi wa Rusizi ku isaaha ya saa 10h00 a.m umusore ukorakora iby’abyabandi yahawe isomo abari bahari bibabera igitangaza, ibyo yibye abizanye asaba imbabazi.

Abantu batangariye ubushobozi uriya mugabo afite bwo guhamagara umwibye akaza amerewe nabi cyane

Umuvuzi gihanga witwa Dr. Kigoma wo mu Gisaka, yari mu Mujyi wa Rusizi agiye kugura ikintu muri alimentation, ashatse amafaranga ngo yishyure arayabura, asanga bayibye.

Ako kanya yahise akora ku miti ye, avuga ko agiye guhamagara uwamwibye. Umujura yahise aza yiruka ataka ashakisha uwo yibye ngo amusubize ibye.

Dr. Kigoma yabwiye UMUSEKE uko byagenze ati ”Nagiye muri “alimentation” (aho bagurira ibintu bitandukanye) kugura imbuto, nshatse amafaranaga ndayabura nsanga ikofi bayibye harimo Frw 12,000 n’andi mafaranya ya Congo 10,000 kubera ko Abanya-Gisaka batibwa, mpita nkora ku miti nkoresha abantu bambwira ko igisambo kiri gutaka ndahagera umujura ampa ibyange!”

Dr. Kigoma avuga ko ari Umuvuzi gihanga wo mu Gisaka

Yakomeje avuga ko afasha abantu batandukanye mu Rwanda no hanze y’u Rwanda, asaba abantu bamwiyitirira kubireka.

Uyu muganga gakondo yavuze ko atihanganira inkozi z’ibibi cyane cyane abajura.

Ati ”Ntabwo nica ndakiza. Iyo bakujyanye ibyawe ndabigaruza. Mperutse kuva muri Afurika y’Epfo hari umukobwa wari ufite imyaka isaga 50 nta mugabo afite, naramuvuye ampa telefoni nka cadeau yanampaye imodoka ya V8 ndayigira.”

Uyu mugabo yavuze ko akorera Rusumo, Kirehe, Kibungo na kayonza.

Ababonye uriya mujura babwiye UMUSEKE ko akimara gutanga ikofi y’abandi yagiye yiruka Ashima Imana ko ahavuye amahoro.

Abantu bari benshi bareba uko uwo mujura yaremerewe n’ikofi yari yibye irimo amafaranga

Umujura yahavuye ashima Imana kuba nta kindi cyamubayeho akahava amahoro

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Muhire Donatien /UMUSEKE.RW

4 Comments

4 Comments

  1. Rwemarika

    January 22, 2022 at 3:02 pm

    Ikinamico!!!! Umutoza w, Abakinnyi, Umuseke,

  2. gataza

    January 23, 2022 at 11:33 am

    Nibwo rwose ibi bibaho cyane.Gusa baba bakoreshwa n’abadayimoni.Ni kimwe na babandi barya inzembe bakazimira,abafata imodoka ntigende,etc…Cyokora Imana itubuza gukorana n’abadayimoni,mu buryo ubwo aribwo bwose.

  3. Rukundo

    January 23, 2022 at 1:32 pm

    Umuseke murashira ho amazina ntimushireho number ya phone ye aba escro batumereye nabi batumariye imitungo murakoze

  4. Moïse

    January 24, 2022 at 3:35 pm

    Mushyireho numero ya telephone ya Dr, tugaruze ibyacu byibwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka