Amakuru avuga ko bi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022, amakuru amaze kumenyakana inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano zahageze kugira ngo zirebe intandaro yabyo.
Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko uyu mukecuru yari avuye aho asanzwe acuruza ubushera (ni ibinyobwa bidasembuye bikorwa mu masaka), ageze mu rugo nibwo yakubiswe ikintu mu mutwe n’umuntu utaramenyekana, amakuru amenyekana mu gitondo ko yakubiswe akagirwa intere.
Kugeza ubu uyu mukecuru nta kibazo kindi kizwi yari asanzwe afitanye n’umuntu bityo biteye urujijo muri uko gusagarirwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga, Ngezahayo Geremie, yabwiye UMUSEKE ko kuri ubu uyu mukecuru yihutanywe ku Kigo Nderabuzima cya Mbuye kugira ngo yitabweho n’abaganga ndetse ko ubuzima bwe bumeze nabi.
Ati “Amakuru twayamenye ariko ntabwo birasobanuka neza, biracyari mu iperereza, ntiyatatse, nta n’umuntu ubizi niba yakubiswe, hagati aho haracyakorwa iperereza ngo tumenye ngo ese yakubiswe, uwamukubise ni nde?”
Yakomeje ati “Ubu tuvugana ari ku kigo nderabuzima cya Mbuye niho arembeye ariko biragaragara ko yazahaye.”
Kugeza ubu hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uri inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.