Connect with us

Amakuru aheruka

Ruhango: Ambassade y’Ubuyapani yatashye icumbi yubakiye abakobwa biga muri APARUDE

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Mr Masahiro IMAI, n’inzego zitandukanye batashye ‘Dortoir” y’abakobwa biga muri Collège de Bethel  APARUDE.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda,Mr Masahiro IMAI n’inzego zitandukanye bafunguye ‘Dortoir’ y’abakobwa yuzuye itwaye Miliyoni 106 z’uRwanda.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Mr Masahiro IMAI ashyikiriza Ubuyobozi bw’ikigo  iryo cumbi”Dortoir” ku mugaragaro, avuga ko  igihugu cy’ubuyapani ahagarariye cyiyemeje gutera inkunga uRwanda, muri gahunda zitandukanye zirimo uburezi, n’ubuhinzi cyane.

Masahiro yavuze ko ashimira Ubuyobozi bw’ikigo kubera ko bwashyize mu bikorwa uyu mushinga wo kubaka icumbi ry’abakobwa.

Yagize ati ”Ndasaba abanyeshuri bagiye kujya barara muri iyi Dortoir kugubwa neza, ariko bagashyira ingufu mu masomo bahabwa bagamije kubaka Iterambere ry’ejo habo heza.”

Ambasaderi  Masahiro yavuze ko guverinoma y’Ubuyapani  ikunze gutera inkunga imiryango  itari iya Leta mu gihugu, ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu bijyanye n’uburezi,  ubuzima  n’imishinga ikomeye y’iterambere.

Yavuze ko  bateganya kwizihiza isabukuru y’imyaka 60  muri uyu mwaka wa 2022 umubano  w’uRwanda n’Ubuyapani ubayeho.

Tuyizere Dinah wiga mu mwaka wa 5 mu ishami  ryo gufata amashusho, gutunganya amajwi n’imbuga nkoranyambaga (Multimedia) muri Collège de Bethel APARUDE avuga ko ibyumba bararagamo mbere, byari bitoya ku buryo baburaga aho bisanzurira.

Yagize ati “Byatigoraga iyo tugiye koga, kuko wasangaga hari umubyigano ukabije kuko turi abakobwa benshi.”

Tuyizere avuga ko  kuba iki kibazo gikemutse bagiye kwiga amasomo bashyizeho umwete, kuko iyo umunyeshuri yaraye nabi no kwiga bitamworohera.

Umuvugizi w’Umuryango APARUDE Nkurunziza Jean Marie avuga ko indorerwamo y’ireme ry’uburezi, abantu bakwiriye kuyirebera mu nguni nyinshi zirimo  aho abanyeshuri bigira n’aho barara.

Ati ”Iki ni igisubizo gikomeye ku ishuri ryacu,  kubera ko twari tumaranye ubusabe bw’aba bakobwa igihe kinini.”

Nkurunziza bagiye gushaka uko bashyiraho uruzitiro rw’ishuri kuko narwo ruzongera umutekano w’abanyeshuri n’abakozi bahakorera.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko icy’ingenzi gikomeye kurusha ibindi ari umubano w’ibihugu byombi, akavuga ko hari mu bindi bifuza ko iki gihugu cy’ubuyapani kibatera inkunga bireba inkingi y’ubuhinzi cyane mu byerekeye no kuvomerera imyaka y’abaturage.

Mu banyeshuri 800  barererwa muri iki kigo, abarenga 300 muri bo ni abakobwa.

Iri cumbi ry’abakobwa ryuzuye ritwaye miliyoni  106 z’amafaranga y’uRwanda, miliyoni 6 muri ayo akaba yaratanzwe  n’ubuyobozi bw’ishuri.

Amabasaderi Masakiro IMAI yavuze ko hari indi mishinga minini igihugu cye gitera inkunga mu Rwanda.

Iyi Dortoir yuzuye itwaye miliyoni 106 y’uRwanda, abanyeshuri bavuga ko aho bararaga mbere hari hato ku buryo babyiganaga.

Umuvugizi w’Umuryango APARUDE, Nkurunziza Jean Marie Vianney avuga ko ikibazo gisigaye ari uruzitiro rw’ishuri.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

2 Comments

2 Comments

  1. higahigura

    February 17, 2022 at 5:31 pm

    BAVUGA ‘APARUDE’ NTABWO ARI ‘APARUDI.’

    RYUBATSE MU RUHANGO NTABWO ARI MUHANGA NKUKO MWANDITSE HAGATI MU NKURU KO MAYO WA MUHANGA HABARUREMA VALENS YAVUZE KO …….

  2. Germain

    February 19, 2022 at 3:48 pm

    Bizafasha akarere ka RUHANGO guteza imbere uburezi cyane cyane bw’ abana bacu ba bakobwa biteze imbere n’ akarere kacu ka RUHANGO icyeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka