Connect with us

Amakuru aheruka

Ruhango: Abantu 5 bakomerekejwe n’abitwaje intwaro gakondo, Mayor ati “Ntabyo nzi”

Abantu bitwaje intwaro gakondo batemye abaturage 5 bajyanwa mu Bitaro. Itemwa ry’aba baturage ryabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru ubwo hagwaga imvura nyinshi.

Ibara ritukura rirerekana Akarere ka Ruhango

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko abo bagizi ba nabi baje bitwaje intwaro gakondo n’inkoni bakinguza abaturage bo mu Mudugudu wa Nyarugenge na Gishari, ho mu Kagari ka Gisanga batangira kubatema abandi barabakubita bikabije.

Umwe mu baganiriye n’UMUSEKE yagize ati ”Twahise tubajyana mu Bitaro bya Kinazi, inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza dutegereje ibizavamo.”

Gusa abaturage bavuga ko mu bantu 5 batemwe, batatu muri bo ari bo bakiri mu bitaro, babiri baraye batashye nyuma yo kubavura.

Usibye gutemwa no kugubitwa, aba baturage bavuga ko bambuwe amafaranga, telefoni n’ibikoresho byo mu rugo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko nta makuru afite y’iri hohoterwa, kuko nta raparo yayo yigeze ahabwa.

Ati ”Reka mbaze ayo makuru ndagusubiza mu kanya.”

Habarurema abinyujije mu butumwa bugufi, yahakaniye Umunyamakuru avuga ko ntabyabaye. Yagize ati ”Iyo info ntabwo ariyo rwose good night.”

Gusa bikaba bitumvikana uburyo inzego z’ubugenzacyaha n’iz’ibanze zagera ahabereye ubugizi bwa nabi, hanyuma zikanga guha Umuyobozi w’Akarere raporo y’ibyahakorewe.

Abatuye mu Kagari ka Gisanga bavuga ko iki kibazo gishobora kuba cyambukiranye no mu kandi Kagari ka Kabuga ko mu Murenge wa Mbuye.

Iyi Nkuru turakomeza kuyikurikirane kugira ngo tumenye ibyavuye mu iperereza n’ababigizemo uruhare.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

2 Comments

2 Comments

  1. Rusine

    February 15, 2022 at 4:49 pm

    Mayor ntabyo aba yitayeho bitarimo amafaranga gusa nange ntange andi nakuru umuyobozi wishuri rya ESAPAG gitwe muruhango nawe yafunzwe azira gusambanya umunyeshuriwe kandi bikaba bivugwa ko Rusine josue yabimenye ndetse akabihisha kandi ariwe represantant wiryo shuri mukurikirane iyo nkuru

  2. Risara

    February 15, 2022 at 5:09 pm

    Ngahore kimboke se burya yabonye umugore we amucitse yifunga akana yewe gusa mbabwire ibyahano igitwe byabaye agatogo biheruka kuba bizima muzehe wacu agihari naho ubundi rusine uri hano ibintu barimo gukora we na gasasira uyobora njyanama ndetse na mayor muzabifatishe abiri rwose peee ndabarahiye mugarure umusaza niwe wari ugashoboye rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka