Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bugiye kwishyura ba Gitifu b’Utugari Miliyoni 4Frw zirenga bakoresheje bajya mu gikorwa cy’ikingira ry’abaturage mu kwezi kwa Mutarama, 2022.
Ba Gitifu barishyuzwa Miliyoni zirenga 4 n’ababatwaye kuri moto mu gikorwa cyo gukingira Covid-19
Bamwe muri aba Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 59 tugize Imirenge y’Akarere ka Ruhango, bavuga ko mu masezerano bagiranye n’Akarere yavugaga ko buri Gitifu afata Motari uzajya amutwara mu gikorwa cyo kureba uko abaturage bahabwa inkingo.
Bakavuga ko guhera mu kwezi kwa Mutarama, kugeza uyu munsi abamotari babishyuza ayo mafaranga bakayabura.
Umwe muri ba Gitifu utashatse ko izina rye ritangazwa ati ”Amezi agiye kuba 2 batwishyuza, rwose mwadufasha mukatubariza Ubuyobozi bw’Akarere kuko biduteye ipfunwe kwishyuzwa uwo mwenda.”
Uyu Gitifu yavuze ko bibaye byiza, iki kibazo cyakemukira rimwe bagahabwa ibinyabiziga byo mu bwoko bwa moto.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yabwiye UMUSEKE ko iryo deni barizi, akavuga ko kuri ubu bamaze kuyohereza kuri konti z’Imirenge mu minsi mikeya bazayabikuza bakayabaha.
Ati ”Ayo mafaranga twarayatanze ari kuri konti z’Imirenge bagiye kuyabona.”
Cyakora nubwo uyu Muyobozi ahamya ko ayo mafaranga yageze ku makonti y’Umurenge, bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bahakana ko ntayo arahagera.
Gusa ikigaragara nuko ba Gitifu b’Utugari batarabona ayo mafaranga, kuko iyo agera kuri konti z’Imirenge barikuyahabwa kuko bazi uburemere iki kibazo gifite.