Connect with us

Amakuru aheruka

Rubavu: Umusaza yahiriye mu kiraro cy’inka kugeza apfuye

Umusaza Kayibagame Salathiel w’imyaka 65 wari utuye mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu yitabye Imana nyuma y’uko ikiraro yari aryamyemo acungiye umutekano inka ze gifashwe n’ikongi y’umuriro kigashya kigakongoka.

Aho umurenge wa Mudende ubarizwa ku ikarita y’Akarere ka Rubavu

Ahagana ku saa saba z’ijoro mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 8 Mutarama 2022, mu Mudugudu wa Gahenerezo, Akagari ka Rungo mu Murenge wa Mudende, nibwo uyu musaza ikiraro cy’inka yarimo cyafashwe n’inkongi y’umuriro maze nawe ahiramo.

Iki kiraro uyu musaza yarimo ntabwo cyari mu rwuri rw’inka, ahubwo cyari ahitaruye urugo rwe aho izi nka zabaga ari naho yazitagaho ziri.

Umukozi Ushinzwe Imari n’Abakozi mu Murenge wa Mudende, Habiyaremye Jean de la Paix, wasigaranye inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa urwaye, yahamirije UMUSKE ko uyu musaza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yitabye Imana nyuma yo guhira mu kiraro cy’inka.

Yagize ati “Ahagana saa saba z’ijoro nibwo twamenyeko uyu musaza yahiriye mu kiraro cy’inka aho yari acungiye umutekano inka ze. Yahise yitaba Imana.”

Habiyaremye akomeza avuga ko nta muntu wari uzwi wari ufitanye amakimbirane n’uyu musaza, gusa ngo bategereje iperereza ry’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ku ntandaro y’uyu muriro n’ikishe uyu musaza.

Ati “Kugeza ubu abaturage nta makimbirane batubwiye yari afitanye n’undi muntu, gusa dutegereje amakuru turi buhabwe na RIB ndetse n’icyemezo cya muganga ku kishe uyu musaza.”

Umurambo wa nyakwihedera ukaba wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gisenyi gukorerwa ibizamini, ndetse inzego z’umutekano zikaba zikomeje iperereza.

Nyuma y’uko ibi bibaye Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yageze aho ibi byabereye yihanganisha anahumuriza umuryango wa nyakwigendera ndetse baganiriza n’abaturage, aho basabwe gutanga amakuru ku gihe.

Kayibagame Salathiel akaba yari umugabo wubatse ufite umugore n’abana umunani.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka