Amakuru aheruka

Rubavu: Imvura nyinshi yahitanye umuntu umwe inzu 10 zirarengerwa

Published on

Imvura nyinshi yaguye kuva ku mu ijoro ryo kuwa 22 Mutarama yatwaye ubuzima bw’umuntu umwe wo Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Imvura nyinshi yaguye i Gisenyi yangije ibintu byinshi

Amakuru avuga ko ari umubyeyi wari usanzwe utuye munsi y’umukingo , ubwo imvura yagwaga yariduye uwo mukingo inzu irasenyuka ahita yitaba Imana.

Uretse uyu mubyeyi witanye Imana , iyi mvura kandi yatumye inzu 10 zo mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi zirengerwa n’amazi ndetse inasenya ikiraro cyatumaga amazi atamanuka mu baturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu,Kambogo Ildephonse yabwiye UMUSEKE ko kuri ubu hagikusanywa amakuru y’ibyo iyi mvura yangije ari nako hagishakishwa uburyo amazi yavanywa mu nzu z’abaturage ndetse bagashakirwa aho baba bari.

Ati “Imvura yaraye igwa kandi iranakomeje magingo aya.Twebwe igeze mu Mujyi amazi yamanutse ku musozi yaje afite ingufu adusenyera ikiraro cyirangirika, bituma amazi akomeza mu ngo z’abaturage mu ngo zigeze mu 10 .”

Yakomeje ati “Imiryango yahuye n’icyo kibazo twayitabaye , n’ibintu byari mu nzu tubikuramo.Ubu ikihutirwa ni ugusha aho abo baturage barambka umusaya no gusana ikiraro kandi tukagikomeza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yasabye abaturage gutanga amakuru kandi bakajya bafata amazi ndetse abatuye mu manegeka bagafashwa kwimuka ahashyira ubuzima mu kaga.

Ati “Ku bijyanye n’imiturire, hari ikijyanye no gufata amazi .Ikindi na none bakadutangariza uko byifashe . Abatuye mu manegeka turi gushaka uko bagenda bimuka , kuko cyaba ari ikibazo gikomeye gukomeza gutura mu manega n’ibi byiza bikaba byaguhitana.”

Uretse kuba iyi mvura yatwaye ubuzima bw’umuntu umwe , imihanda imwe n’imwe yo mu Karere ka Rubavu yuzuyemo ibitaka ku buryo kuwugendamo bigoye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version