Ibitaro bya Gisenyi bizakurwa mu marembo y’Umujyi wa Gisenyi byimurirwe mu Murenge wa Rugerero, nyuma y’uko hagaragaye ko bidafite ubushobozi buhagije bwo kwakira ababigana, inyubako zishaje no kuba byibasirwa n’impanuka ziterwa n’imodoka zibura feri zikangiza ibikorwaremezo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye UMUSEKE ko ibitaro bishya byitezweho kuzakira abarwayi benshi by’umwihariko bikazahabwa serivisi z’ubuvuzi zigezweho zajyaga gushakirwa mu mahanga, bizinjiza n’amafaranga.
Mayor Kambogo avuga ko bifuza gukora ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi aho abaturanyi bo mu Mujyi wa Goma bazajya baza kwivuriza muri ibi bitaro bishya.
Ati “Dufite abaturanyi bajya kwivuza bagera Goma bagafata indege bakajya mu Buhinde, turashaka kubaka ibitaro birimo serivisi zitabonekaga mu Karere, bizubakwa ku buryo bizajya binacumbikira abantu baturutse kure.”
Mayor Kambogo avugako ibi bitaro babyimuye kandi mu rwego rwo kugabanya impanuka zikunda kubera aho byubatse.
Ati “Ni no kugabanya umubare w’impanuka zishobora guhitana umubare w’abantu bamwe muri kiriya kigo.”
Mayor Kambogo yavuze ko ibikorwa byo kubaka ibitaro bishya bya Gisenyi bizatwara Miliyoni 32 z’ama Euros azatangwa na Ambasade ya Hongria mu Rwanda, ni inguzanyo itagira inyungu.
Mu gukemura ikibazo cy’impanuka zibasira aho ibi bitaro byubatse, Akarere ka Rubavu kavuga ko umushinga wo kubaka umuhanda unyura mu Murenge wa Rugerero-Murara na Rubavu uzatangira muri Nyakanga 2022.
Leta y’u Rwanda ivuga ko hari byinshi birimo gukorwa kugira ngo intego yo kubaka ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi igerweho.
Ibitaro bya Gisenyi bigiye kwimurirwa mu Murenge wa Rugerero
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.