Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bahombejwe na Biogaz bubakiwe zikaba zitagikora n’izikora zikaba zikora nabi.
Izi Biogaz zarapfuye, abazihawe bavuga bari biteze ko zizagabanya ibibazo by’ibicanwa birangira zibahombeje
Bavuga ko bazihabwa nyuma yo kuzitangaho amafaranga menshi bari bizeye ko zizabafasha bagatandukana ukubiri n’imyotsi iterwa n’inkwi.
Bavuga ko kuva zapfa byabateje ibihombo kandi barazihawe mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Bahuriza ku kuba ari umushinga wizwe nabi n’ababiteguye bakabibaturaho, bikarangira babaye insina ngufi iturwaho imishinga yizwe nabi.
Bagaragaza ko ibigega byinshi bubakiwe bikenera gushyirwamo ibiro 40 by’amase na litiro 40 z’amazi buri munsi kugirango haboneke gaz yo gucana, bisaba ko ayo mase uyavanga n’amazi kugeza bibyaye ikintu kimeze nk’igikoma.
Ni imirimo bavuga ko ivunanye kandi idatanga umusaruro ungana n’imbaraga batanga.
Uyu muturage wo mu Murenge wa Rubavu aganira n’UMUSEKE yanze gutangaza amazina ye, mu ijwi ryuje ikiniga yagaragaje ko Biogaz yamuteje igihombo ku buryo yazinutswe uyu mushinga.
Ati “Njya nibaza nimba ababiteguye barabyizeho cyangwa barashakaga kwirira amafaranga, narinzi ko Biogaz igiye kumfasha, nari nizeye kubona ibicanwa bitagoranye ariko ntacyo byamfashije.”
Akomeza agira ati ” Yarapfuye mbura umutekinisiye, nabajije ku Murenge no ku Karere nta gisubizo nabonye, byarapfuye kandi n’inkwi zarabuze, narahombye cyane.”
Uwitwa Mukwiye Ildephonse wo mu Karere ka Rubavu avuga ko nyuma y’uko zipfuye babwiwe ko bazaza kuzikora bagategereza amaso agahera mu kirere.
Ati “Baratubwiraga ngo bazaza kubikora turaheba, abaturage turahomba tugaceceka.”
Uwitwa Mujawamariya yagize ati “Nayitetseho iminsi mikeya, natetseho ibintu byoroheje nk’icyayi nyuma ihita ipfa.”
Aba baturage bavuga ko Inka bafite ubwazo zitabahagije ku ifumbire bakibaza ukuntu zabaha umuriro mu buryo bworoshye.
Bati “Abategura umushinga iyo inyungu yabo ibonetse biba bibaye, iyo umuturage atanze ikibazo bifatwa nkaho ntacyo bivuze.” Niko babwiye umunyamakuru w’UMUSEKE.
Uyu ati “Hari ubwo bwira inka itaye amase rimwe cyangwa ntinayate, erega n’ubwatsi ni ikibazo, ibya Biogaz biragoranye cyane.”
Bagaragaza ko badafite ubumenyi buhagije ku ikoreshwa rya Biogaz ko hari hakwiye gushyirwaho itsinda rishinzwe gukurikirana ikibazo ku kindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko mu Karere ka Rubavu hagiye hagaragara ibibazo bitandukanye muri uyu mushinga wa Biogaz.
Ati “Hagiye hagaragara ibibazo bitandukanye, umubare w’inka ugahinduka hakaba n’ibindi bibazo tekiniki.”
Avuga ko izapfuye hagiye gushyirwaho abazi kuzikora kugira ngo begere abaturage zibashe gutanga umusaruro.
Mayor Kambogo avuga ko mu Karere ka Rubavu hari imiryango igeze ku 120 yahawe Biogaz nyuma yo kureba nimba bafite inka zigeze kuri eshatu zibasha gutanga ibisabwa.
Ntagaragaza ingano yizapfuye cyangwa zikora nabi ,gusa yemera ko hari abaturage bahawe Biogaz nyuma bagahura n’imbogamizi zirimo kubura amase n’ibindi bisabwa kugira ngo Biogaz ibashe gukora.
Nyuma y’uko umushinga wa Biogaz ushowemo akayabo k’amafaranga ariko hakaba hakora mbarwa, Kuri uyu wa 09 Werurwe 2022, Abadepite basabye ko uwahombeje uyu mushinga atahurwa akaryozwa iki gihombo yateje Leta.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste, yemereye Abadepite ko abafite aho bahuriye n’igihombo cyabayeho mu mushinga wa biogaz bagomba gutahurwa bakabiryozwa.
Yagize ati “ Tuzakomeza gufatanya no gutanga amakuru kugira ngo ibibazo byose bibonerwe ibisubizo ndetse ababigizemo uruhare babihanirwe.”
Ubwo yasobanuraga byinshi kuri uyu mushinga wo kubakira biogaz abaturage, Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Erneste, yasobanuye ko bitarenze muri Kamena uyu mwaka hazaba hamaze kumenyekana buri biogaz ikibazo yagize n’impamvu zatumye uyu mushinga udatanga umusaruro.
Minisitiri Dr Nsabimana yagize ati “Turabizeza ko bitarenze amezi atatu iyi nyigo izaba yagaragaje ikibazo cyagiye kibaho kuri buri biogaz n’uburyo cyakemuka.”
Hirya no hino mu gihugu,ubwo abaturage bahabwaga Biogaz basezeranywaga kuzajya bacana amashanyarazi akomoka kuri biogaz, ariko ntibigeze bayacana.
Ahenshi mu hubatswe izo biogaz ubu zarapfuye ntizigikora, ndetse n’aho zikora ntizaka uko bikwiye.
Bavuga ko amase y’inka yabaye macye ndetse bamwe nta n’inka bagitunze zabafasha gucana Biogaz
Izi Biogaz zarangiritse habura abatekinisiye bo kuzikora
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Mugisha
March 10, 2022 at 9:21 pm
Ntibizabatangaze bavuze ko batahuye ko abateje igihombo ari abafundi, ubundi bakabishyuza byose, ibifi binini byigaramiye!!!