Umuhanzikazi wo muri Tanzania wigaruriye imitima ya benshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Rose Muhando yasabye Abanyarwanda ku mwitegura mu gitaramo azabataramiramo ku wa 6 Werurwe i Kigali.
Integuza y’igitaramo Rose Muhando azataramamo
Rwanda Gospel Stars Live yari yatanze integuza y’igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kiswe “Praise and Worship Live Concert”, aho bari batangajeko Rose Muhando azaba ari mu baramyi bazatarama ariko we yari atarabishimangira.
Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga nka Instagram yemeje ko azataramira i Kigali ku wa 6 Werurwe, 2022 kizabera kuri Canal Olympia ku i Rebero, maze asaba Abanyarwanda kutazabura ngo bafatanye kuramya no guhimbaza Imana.
Yagize ati “Banyarwanda mwitegura tariki ya 6 Werurwe nzaba ndi i Kigali mu gitaramo karahabutaka cya Gospel Stars Live. Ntimuzabure.”
Iki gitaramo kiswe “Praise & Worship Live Concert” ni icyo gusoza ibihembo bya Rwanda Gospel Stars Live, aho ibi bihembo bihatanyemo abahanzi 15. Ni igikorwa ngarukamwaka kigamije guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Rose Muhando agomba guhurira muri iki gitaramo n’abahanzi b’abaramyi hano mu Rwanda barimo Gaby Kamanzi, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Serge Iyamuremye ndetse na Gisubizo Ministries, True Promises, Kingdom of God Ministries n’abandi bafite aho bahuriye n’iki gikorwa.
Uyu muramyi afite indirimbo zigaruriye imitima y’abatari bake muri Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi, muri zo ni ka Nibebe, Jipange Sawasawa,Ombi Langu aheruka gusohora, Simba, Mupe Yesu n’izindi nyinshi.
Rose Muhando yateguje abanyarwanda mu gitaramo i Kigali cya Gospel Stars Live
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptitse / UMUSEKE.RW
matabaro
February 18, 2022 at 9:41 am
Uyu mudamu ni umu Star ukomeye.Gusa nk’abakristu,tugomba kwitondera ibyo bita “indirimbo z’Imana”.Kuririmba uvuga Imana,ntibisobanura ko Imana yumva indirimbo zawe.Muli Matayo 15:8,Imana iravuga ngo:”Banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wawo uri kure yanjye”.Abavuga ko baririmbira Imana,akenshi baba bashaka ibyubahiro n’amafaranga.Urugero,uyu mudamu naza mu Rwanda,azishyuza abazajya mu gitaramo cye kandi amafaranga menshi.
Muli Matayo 10:8,Yesu yasabye abakristu nyakuli “gukorera Imana ku buntu”,badasaba amafaranga”.Umuntu wese uvuga ko akorera Imana,nyamara agusha ku mafaranga,ntabwo aba ari umukristu nyakuli.
Bwanakweri
February 19, 2022 at 3:34 pm
Ariko Matabaro imyumvire ye ni bwoko ki ? Ese kuvuga ko abantu bazajya kumwimva batanze amafaranga bikuraho ko avugira Imana ? Iyaba wabaga uzi ko kuva Dar-Es Salam ugera i Kigali n’abo baririmbana bisaba tike y’indege yishyurwa amafaranga,bakarara muri Hitel bishyura amafaranga, Iriya salle ya Olympia nayo ikishyurwa amafaranga, Sonorization nziza ikaba yishyurwa, Studio n’ibindi ari kubanza kwishyura….ntiwagombye kuguma kuvuga ko ukwiye kujya ugenda ukarebera ubuntu kdi ntacyo watanze…Matayo se abaho ibya studio, salle zishyurwa, ingendo mu ndege byabagaho ? Mujye mumenya aho ibihe bigeze kuko isi irikaraga…cyeretse niba ushaka ko abantu bingera kubaho nko mu gihe cya Matayo aho bambaraga rugabire n’ikanzu, bakagenda n’amaguru…
Kanyarwanda
February 19, 2022 at 3:45 pm
Abantu iyo batangiye kuba abacamanza b’abandi, bakamenya abashimisha Imana imitima n’abashimisha Imana iminwa gusa, baba bashatse kwerekana ko bazi ibiri ku mutima w’Imana. Reka Imana yonyine azabe ariyo ica imanza naho wowe si wowe uzi icyo Imana itekerezaho Rose Muhando,Islael Mbinyi,n’abandi….ako kazi ni ak’Uwiteka wenyine niwe uzi abamukunda by’ukuri n’abatamukunda..