Inkuruivugwa cyane ni ugutwita k’umuhanzikazi w’icyamamare, Rihana inda ya mbere ayitewe n’umuraperi A$AP Rocky.
A$AP Rocky na Rihana bamaze hafi imyaka ibiri bakundanye
Aba bombi bishimiye kuba ababyeyi, yaba Rihana na Rocky buri wese afite imyaka 33 y’amavuko, bafotowe mu mpera z’iki Cyumweru bagenza amaguru Rihana yafunguye ibipesu by’ishati nini agaragaza inda y’umubyeyi utwite.
Urubuga People.com ruvuga ko Rihana yatangaje ko arambiwe no kubaho ubuzima bwo gusesagura, ko yumva agomba kubiruhuka agafata inshingano za kibyeyi, nibura mu myaka 10 iri imbere akaba abyaye abana batatu cyangwa bane.
Rihana yakundanye na A$AP Rocky nyuma yo gutandukana n’umukire utunze za miliyari z’amadolari witwa Hassan Jameel, muri Mutarama 2020.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.