Inkuruivugwa cyane ni ugutwita k’umuhanzikazi w’icyamamare, Rihana inda ya mbere ayitewe n’umuraperi A$AP Rocky.
A$AP Rocky na Rihana bamaze hafi imyaka ibiri bakundanye
Aba bombi bishimiye kuba ababyeyi, yaba Rihana na Rocky buri wese afite imyaka 33 y’amavuko, bafotowe mu mpera z’iki Cyumweru bagenza amaguru Rihana yafunguye ibipesu by’ishati nini agaragaza inda y’umubyeyi utwite.
Urubuga People.com ruvuga ko Rihana yatangaje ko arambiwe no kubaho ubuzima bwo gusesagura, ko yumva agomba kubiruhuka agafata inshingano za kibyeyi, nibura mu myaka 10 iri imbere akaba abyaye abana batatu cyangwa bane.
Rihana yakundanye na A$AP Rocky nyuma yo gutandukana n’umukire utunze za miliyari z’amadolari witwa Hassan Jameel, muri Mutarama 2020.
Robyn Rihanna Fenty yavugiye mu birwa bya Barbados tariki 20 Gashyantare, 1988.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW
muyombano
February 1, 2022 at 2:15 pm
Aba Stars bakomeye niko bakora.Birirwa mu busambanyi mu rwego rwo KWISHIMISHA.Kardashian yabanye n’abagabo 16,utavuze abagabo batabarika bandi yaryamanye nabo.Kuba gusambana ari icyaha,ntacyo bibabwiye na busa.Imana bayikuba na zero,nubwo bajya bayiririmba.Ntitugakinishe Imana yaduhaye ubuzima.Nkuko ijambo ryayo rivuga,abo bose izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,isigaze abayumvira,nubwo aribo bake nkuko bible ivuga.Ikibabaje nuko abayisuzugura iyo bapfuye bababeshya ko bitabye Imana,nyamara bible ivuga ko biba birangiye batazongera kubaho.