Amakuru aheruka

RIB yinjiye mu kibazo cy’abafite ubumuga bwo mu mutwe bakoreshwa kuri Youtube

Published on

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB,rwihanangirije imbuga nkoranyambaga zikorera ku muyoboro wa yutubi(Youtube) zitwikira umutaka w’ubuvugizi maze zigakoresha mu nyungu zabo abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B Thierry

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B Thierry ubwo yari kuri televiziyo Isimbi nayo ikorera ku muyoboro wa Youtube.

Dr Murangira B Thierry yavuze ko kenshi abakoresha umuyoboro wa Youtube, basanga abafite ubumuga bwo mu mutwe bakabashukisha ibintu birimo inzoga ndetse no kubagurira imyambaro bagamije kubakuramo inyungu no kwamamara, abasaba guhita bakuraho amashusho yashyizweho kuko adahesha agaciro ikiremwamuntu.

Ati “Aba bose turabazi bazikureho kuko ibi bikorwa ntabwo bibereye Umunyarwanda,ntabwo bikwiriye gukorerwa umunyarwanda, ntibimuhesha ishema,icyubahiro , biramusuzuguza, aba bose bashakira inyungu muntege z’abantu turabasaba ko ibyo bintu babikuraho, bakanacukiraho.”

Dr Murangira yavuze ko mu gihe abakora ibyo bikorwa batabihagarika, hakurikizwa amategeko kuko ari bimwe mu bigize icyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yavuze ko abakora ibi bikorwa baba bagamije kumenyekana, kwigwizaho umutungo , bagakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe ndetse n’ubundi bumuga ibikorwa by’iteshagaciro.

Ati “Usanga baba bamugize ingingo yo guterwaho urwenya, bagasanga umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe,n’Ubw’ingingo, bashaka ba bantu badatandukanya ikibi n’ikiza, bafite ubumuga bwo mu mutwe, aho bamubaza amagambo [aterekeranye], ugasanga uri kuri Camera araseka,bakabaha inzoga, ibintu ubona bidakwiriye ikiremwamuntu.”

Yakomeje ati “Ibi ni ibikorwa by’iteshagaciro cy’ikiremwamuntu, usanga bariya bantu bitwikiriye umutaka w’ubuvugizi, bakabyigamba ngo yambaraga ishati,none ngo asigaye yambara ibingibi, ibyo bivuze iki… harimo ubujura , babahereza turiya tuntu barangiza bagafotora.”

Kubw’iyo mpamvu RIB irihanangiriza imbuga nkoranyambaga zose, zitwikira umutaka w’ubuvugizi, bagafatirama abantu bafite ubumuga , mu ntege nke zabo , bakabakoresha ibikorwa by’iteshagaciro, bidashesha ikiremwamuntu ishema,ibikorwa byo kubyazamo umuntu inyungu.

Kuwa 19 Mutarama 2022 nabwo ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) yari yatanze impuruza , yamagana abantu bakoresha ku mbuga nkoranyambaga abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bagamije indonke.

Icyo gihe gihe Uhagarariye umuryango w’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu Rwanda (NOUSPR-UBUMUNTU) , Mutesi Rose,yavuze ko babonye ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe, uburyo babanza guhabwa ibisinda kugira ngo bakore ibiganiro, avuga ko ari ibintu byo kwamagana kandi ko uzabirengaho azakurikiranywa mu mategeko.

Ati “Nyuma yo kugirana ibiganiro bitandukanye, uzarenga kuri ibi tuzamushyira mu bijyanye n’amategeko , umuntu ni nk’undi nta vangura rikkiye kubaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Abafite ubumuga mu Rwanda,Nsengiyuma Jean Damascene, avuga ko bamenyesheje inzego zirebwa n’iki kibazo by’umwihariko RIB .

Ati “Mu byo twagaragaje dutecyereza ko bishobora kuba bigize ibyaha kugira ngo urwo rwego rudufashe gukurikirana ibigize icyaha muri iyi migenzereze.”

Zimwe muri Televiziyo zikorera ku muyoboro wa youtube zatangajwe zirimo Urugendo TV, Legacy TV, Torch TV, Ihondo TV, Yawe TV, Afrimax TV ,Bigtown TV, Trending TV, Urugendo Online TV, Transit Line TV, Olenga TV, Rwanda PapaLazi TV, Icyerekezo TV n’abandi.

Izi zose zasabwe gukuraho amashusho atesha agaciro abafite ubumuga ndetse ko mu gihe bitakorwa hazakurikizwa amategeko.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version