Ibitaramo by’umuziki, Utubyiniro n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro bibereye ahandi hose biheruka guhagarikwa mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe, ryavugaga ko izo ngamba nshya zigomba gutangira gukurikizwa uhereye ku wa mbere tariki 20 Ukuboza 2021 kugeza mu gihe cy’ibyumweru bitatu ariko zishobora kuvugururwa.
Itangazo ryasohowe na RDB ku mabwiriza mashya rivuga ko “Ibitaramo by’umuziki, utubyiniro, harimo n’utwa “Silent Disco” ndetse n’aho baririmba cyangwa bacuranga mu buryo bwa “live” muri Hotel, restaurant, utubari cyangwa ahandi bibaye bihagaritswe.”
Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Mutarama 2022 n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, risobanura ko ibitaramo byateguwe byemewe bizasubukurwa mu byiciro.
RDB ivuga ko ababitegura bagomba kubisabira uburenganzira mu kigo gishinzwe gutunganya inama n’amakoraniro (RCB), bifashishije email kuri info@rcb.rw hasigaye nibura iminsi 10 ngo bibe.
Abategura ibitaramo basabwe kugurisha amatike binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gihe ababyitabira bagomba kuba barikingije byuzuye Covid-19 kandi barayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 24 bagasanga batayirwaye.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.