Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda RDB rwahannye Hilltop Hotel yo muri Kigali nyuma yo gutanga serivise zitanoze ku bitabiriye isiganwa ry’amagare rya 2022, icibwa amande y’ibihumbi 300 Frw.
Abatanze serivise mbi muri Tour du Rwanda 2022 bahanwe
Mu intangazo ryasohowe na RDB babinyijije kuri Twitter, hoteli ya Hilltop na Country Club zahanishijwe gucibwa amande y’ibihumbu 300 Frw ndetse ziranihanangirizwa nyuma yo kugaragara ko zatanze serivise mbi muri Tour du Rwanda.
Itangazo rigira riti ‘‘Nyuma ya raporo kuri serivise nkene zatanzwe na Hoteli Hilltop na Country Club nyuma yo gusozwa kwa Tour du Rwanda, RDB iramenyesha ko zahanishijwe amande y’ibihumbi 300 Frw ndetse ziranihanangirizwa.’’
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwongeye kwibutsa abafite aho bahuriye n’ubukerarugendo no kwakira abantu ko bakwiye kuzirikana ko gutanga serivise inoze ku babagana ari inshingano zabo.
Tour du Rwanda 2022 yasojwe ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare, ryegukanwa na Natnael Tesfatsion akoresheje amasaha 23, iminota 25 n’amasegonda 34, riba irya kabiri yegukanye nyuma y’uko rishyizwe kuri 2.1.
RDB isanzwe ihana amahoteli na restaurant zitanga serivise mbi kuko mu minsi ishize nabwo yahannye amawe mu mahoteli yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ibi bikorwa mu rwego rwo kugenzura itanga rya serivise nziza ku bigo byakira abantu barimo bamukerarugendo.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW
rukabu
March 3, 2022 at 4:57 pm
Ibihumbi 300.000fr na manager yayitangira ubwe .
MUJYANAMA
March 4, 2022 at 7:17 pm
Ayo mande ni yayandi bita ngo mpana vuba nigendere. Ubwo se icyo ni igihano kuri service yasebeje igihugu? Murebe ibyo umunya DANMARK LOUIS BENDIXEN yanditse. Birababaje. Ngo yakwishimira kugaruka mu Rwanda, ariko ntiyakwishimira kwongera kurara muri HOTEL yamucumbikiye. Mujye mureka kuzana sentiment muri BUSINESS; Hilltop ni iyo kwakira inama n’amahugurwa z’abakozi ba LETA , imiryango ya za ONG n’amakoperative. Service mpuzamahanga muzishakire ahandi. Kugira ibitanda byinshi ntibikugira HOTEL y’IGITANGAZA.
Lg
March 7, 2022 at 11:31 am
Biteye isoni ndetse birimo nogusebya igihugu cyacu gisanzwe gitangwa ho urugero muli iki kinyejana turimo biratangaje kumva Hôtel nkiriya yuzuyemo ibiheri ibintu bitakiba niwacu munzu musuzugura ngo nizabatindi !!ibaze Israël bitanze kubanyamahanga baharaye !300 yo nubusa binjiza ayakubye kumunsi iminsi 30 nayo ntacyo ivuze iyo abagennye,ibihano babona ingaruka amahoteli mabi,atera ishusho mbi kugihugu bali kuyifunga bibuze amezi 3 ndetse banyirayo bagasabwa kwirukana kuva kuli manager nabagize aho bahurira nisuku ibyumba byaraboze ubwo igikoni kiba kimeze gite!!
Mutokambari
March 5, 2022 at 11:07 am
Iyi hotel ikibazo cya service mbi biragoye ko gikemuka kuko beneyo bitiranya hotel n’isoko bacururizamo amatungo.
Ikibazo cy’ibinyenzi n’imperi kihumvikanye kenshi ariko kuba bidakosoka ni ubumenyi buke bw’abakozi ba make nabo bahembwa ku nduru hakiyingeraho ko batabona ibikenewe ngo barwanye uwo mwanda.
Rero Andrew na Mukakigeli nibagerageze kumva inama z’abahanga kandi bahe agaciro service nziza kuko niyo izabubakira izina rirambye aho gusebya igihugu nabo batiretse.
Nasomye comments z’umwe mubahabaye muri tour du Rwanda ndatinya pe. Hilltop is destroying all marketing efforts of Rwanda to attract international customers.
NIYONGIRO
March 5, 2022 at 2:59 pm
Kiriya gihano cyo buriya gifite icyo kivuze. Nibura ukwezi kumwe bakubiswe akanyafu baraba bamaze kumenya icyo gukora. Ariko ko hari za company nka AGROTECH bazobereye mu byo kurwanya ibyo bikoko (ibiheri n’ibinyenzi(cafard) kuki batabahamagara , bakagirana amasezerano maze bakabakiza ibyo bibazo. Yego service si ibyo gusa, ariko ibi byo birarenze.
RDB ikwiye gushaka aba consultant mu by’imitangire ya service mu MAHOTEL, maze inabatere inkunga. BENE AMAHOTERI BISHYURE 60%, RDB ibashakire inkunga ya 40%; niba aya RDB abuze, bayiyishyurire mbese. 100%. Ubundi inyungu si iyabo. MAZE TUZAKIRE YA NAMA IKOMEYE NIBURA 70% by’abakozi b’amahoteli bamaze guhugurwa. UBWO NDAVUGA INAMA YA CHOGHAM ;
Kuko hongeye gutangwa service nk’iyi, twahomba inshuro 1000 kuko abazitabira inama, buri wese yanze kugaruka mu RWANDA kubera kwakirwa nabi, murumva namwe aho twaba tugana. MUSHYIREMO AKABARAGA; Kandi hazakorwe isuzuma maze ababikora nabi bazareke kwirirwa biyumya ngo barakira ABASHYITSI. Ngayo nguko;