Connect with us

Amakuru aheruka

RDB yafunze Hilltop Hotel ukwezi idakora, mbere yari yanaciwe Frw 300,000

Urwego rw’Iterambere, RDB, rwahagaritse Hilltop Hotel and Country Club  mu gihe cy’ukwezi  nyuma y’uko hagaragajwe amakuru ashinja icyo kigo kurangwa n’imyitwarire mibi mu bihe bya Tour du Rwanda.

RDB yihanangirije hoteli n’ibindi bigo by’ubukerarugendo birenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 (Archives)

RDB ibitangaje nyuma y’aho nabwo ku wa  01 Werurwe, 2022 iciye amande iki kigo angana n’ibihumbi 300frw.

Icyo gihe yavugaga ko byakozwe  ukugira ngo amakosa yakozwe atazasubira, yongera kwibutsa abashoramari bari mu rwego rwo kwakira abantu ko ari inshingano zabo.

Mu itangazo uru rwego rwacishije kuri twitter kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2022, ruvuga ko icyemezo cyafashwe nyuma yaho abantu batandukanye binubiye isuku n’imitangire ya serivisi y’iki kigo ihutaza amabwiriza ajyanye n’ubukerarugendo.

Ryagize riti “Hoteli ifunzwe mu gihe cy’ukwezi kugeza ubwo abashinzwe ubugenzuzi bazabona ko yubahirije ibisabwa kugira ngo ikomorerwe.”

RDB yizeza abakerarugendo ndetse n’abandi bakirwa ko amabwiriza azakomeza kubahirizwa kandi ko mu gihe hagaragaye aho atubahirijwe hari ibihano biteganyijwe.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/bendixen-wakinnye-tour-du-rwanda-2020-yanenze-hoteli-yacumbitsemo-i-kigali.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. murenzi

    March 5, 2022 at 3:16 pm

    none se niba bafite service mbi ariko abantu bakayishima: RDB irabahora iki?

  2. Maso

    March 6, 2022 at 7:09 am

    Ariko mu by’ukuri buriya uretse bitugukwaha tutabura gukeka mu buryo iryo soko ryatanzwemo; Buriya koko Hilltop hotel iri ku rwego rwo gucumbimira abakinnyi nka bariya ? Bravo RDB naho abatanze isoko nibakomeza kuduhesha isura mbi bamenye ko banera agati bicariye!

  3. Jim

    March 12, 2022 at 6:41 am

    Yewe naho baratinze pe kuko Hill top hotel igira umwanda ukabije rwose noneho wagera mu bwiherero bwaho wakwiruka kandi ari hotel na douche zabo mbese sinzi n’impamvu yitwa hotel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka