Kuva ku wa 25 Gashyantare 2022 abafite ababo bafungiwe mu ma gereza yo mu Rwanda bemerewe kubasura, aho gusura bizakorwa n’abakingiwe byuzuye kandi babisabye mbere y’iminsi ibiri kandi imfungwa n’umugororwa agasurwa n’umuntu umwe ku munsi.
Gusura imfungwa n’abagororwa mu magereza byasubukuwe
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko kuva tariki 25 Gashyantare 2022, ibikorwa byo gusura imfungwa n’abagororwa bizasubukurwa hasura umuntu umwe ku munsi kandi wipimishije yaranakingiwe Covid-19.
Ibi bitangajwe nyuma y’igihe kitari gito ibikorwa byo gusura imfungwa n’abagororwa bisubitswe muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugaragara mu Rwanda, guhagarika gusura byakozwe mu rwego rwo gukumira ko icyorezo cyagera mu magereza.
SSP Pelly Gakwaya Uwera, avuga ko mu magereza yo mu Rwanda bageze hafi ijana ku ijana bakingira Covid-19, ibi bituma nta murwayi wa Covid-19 n’umwe bafite y’aba mu bakozi n’imfungwa n’abagororwa. Ibi bituma ariyo mpamvu hafashwe icyemezo cyo gusubukura ibikorwa by’isura ariko hirindwa icyorezo.
Agashimangira ko utarakingiwe atemerewe gusura uwe ufunzwe, agira ati “Utarakingiwe muri gereza ntabwo yemerewe gusurwa, n’umuntu wo hanze utarikingije byibura inkingo ebyiri arengeje imyaka 18 ntazemererwa gusura, yewe n’utipimishije Covid-19 mbere ho amasaha 72 ntabwo azemererwa nk’uko bikubiye mu mabwiriza.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.