Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yasabiwe gukurikiranwa n’amategeko, kubera uruhare yagize mu guhembera imvururu zabaye ku ngoro y’Inteko ishinga amategeko ya Amerika wa 6 Mutarama 2021.
TRUMP Ashobora kugezwa mu nkiko,ashinjwa guhungabanya ituze ry’Amerika
Ni icyemezo cyafashwe n’itsinda ry’abagize inteko ishinga amateko rimaze iminsi rikora iperereza kuri ibyo bikorwa byibasiye Capitol, mu mwaka ushize, ubwo Trump yari amaze gutsindwa na Joe Biden mu matora.Mu byaha Trump ashobora gukurikiranwaho harimo icyo guteza ubwigomeke ku butegetsi mu gihugu.Trump uhakana uruhare urwo arirwo rwose mu byabaye, yasohoye itangazo avuga ko iryo tsinda ari “urukiko rwa baringa.”
Nyuma y’amezi 18 bakora iperereza kuri ako kavuyo, Komite yashyizweho n’umutwe w’abadepite (House of representatives), kuri uyu wa Mbere yanzuye ibintu bine Trump ashijwa birimo guhembera, gufasha no gushyigikira ubwigomeke ku butegetsi mu gihugu; kubangamira ibikorwa byemewe n’amategeko, ubugambanyi mu guhombya Leta zunze ubumwe za Amerika n’ubugambanyi mu gukora inyandiko zirimo ibinyoma.Abashinjacyaha baracyasuzuma niba bageza mu nkiko Trump, ariko ntabwo ari ngombwa ko bagendera ku busabe bw’inteko ishinga amategeko.
Trump ntiyorohrwe nibyo akomeje gushinjwa nubwo we abihakana
Nubwo imyanzuro yayo iba itari itegeko ku buryo igomba kubahirizwa, umuyobozi w’iri tsinda yavuze ko ari inzira iganisha ku butabera.Umwe mu bagize aka kanama, Jamie Raskin, yavuze ko guteza ubwigomeke mu gihugu ari “ukwigumura ku butegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika”, ndetse ko ari “icyaha gikomeye, kinateganywa mu itegeko nshinga ubwaryo.”
kuri uyu wa Mbere nibwo yasohoye raporo yayo y’ibanze igizwe na paji 161.Biteganyijwe ko raporo yuzuye izatangazwa ku wa Gatatu, ari nini ku buryo izaba ifite paji zibarirwa mu magana.Nyuma y’imvururu zabaye mu mwaka ushize, nibura abantu 900 bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.