UPDATED: Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame mu biro bye yakiriye General Mahamat Idriss Déby Itno, Umuyobozi Mukuru w’Akanama ka gisirikare (Chairman of the Transitional Military Council) akaba na Perezida wa Chad/Tchad.
Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga Perezida wa Chad, General Mahamat Idriss Déby Itno
Gen Mahamat Idriss Déby Itno yageze mu Rwanda abanza kwakirwa ku kibuga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Nyuma nibwo yagiye kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame mu biro bye Village Urugwiro.
Ibiganiro byabo bombi byabereye mu muhezo w’Itangazamakuru, gusa mbere habayeho ibirori byo kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, no kwereka Gen Mahamat Idriss Déby Itno bamwe mu Bayobozi b’u Rwanda bari kuri Village Urugwiro kumwakira.
AMAFOTO @Village Urugwiro Twitter
Inkuru yabanje: Umukuru w’inama y’igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad Gen Mahamat Idriss Deby Itno ari Kigali.
Perezida wa Repubulika ya Tchad Gen Mahamat Idriss Deby Itno yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Yagize ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022 aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta.
Gen Mahamat Idriss Deby Itno ayoboye inzibacyuho nyuma yaho muri Mata 2021 ise Idriss Delby Itno yishwe n’amasasu ubwo yari yagiye ku rugamba gufasha abasirikare mu guhashya abarwanya iki gihugu baturutse mu Majyaruguru yacyo.
Muri Gicurasi 2021, Perezida Kagame yaganiriye na Abdelkerim Deby Itno nk’intumwa idasanzwe akaba yari akuriye ibiro bya Perezida w’Inama ya Gisirikare y’inzibacyuho muri Tchad.
Icyo gihe Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Vincent Biruta hamwe n’Ukuriye Urwego rushinzwe ubutasi n’umutekano (NISS).
Gusa nta byinshi byatangajwe ku biganiro bagiranye icyo gihe.
Muri Kamena 2016 uwahoze ari Perezida wa Tchad Idriss Deby Itno mbere y’uko yicwa yari yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi abonana na Perezida wa Repubulika.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.