*Yemeye kujya mu mishyikirano byihuse na Perezida Vladimir Putin
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ari ku biro bye yambaye imyambaro ya gisirikare yanenze ibihugu by’Uburayi kutagira icyo bikora gifatika mu gukumira Uburusiya kwinjira mu gihugu cye.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky
Ingabo z’Uburusiya ziravugwa mu nkengero z’Umurwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv.
Yagize ati “Nk’uko byagenze mu Ntambara ya Kabiri y’Iisi, mwavuze ko bitazasubira, ariko ntacyo mukora gihagije mu kubikumira.”
Zelensky yavuze ko amazi atari yarenga inkombe mu guhagarika “igitero cy’Uburusiya” igihe ibihugu by’Uburayi byatarabarana ingoga, gusa yasabye Abaturage bose b’i Burayi kujya mu myigaragambyo, bagashyira igitutu kuri Guverinoma zabo ngo zigire icyo zikora.
Ati “Ndabizi ko mureba ibi, mwese, Uburayi bwose. Ariko nta cyo tubona muri gukora ngo mwihagarareho kuko muragenda biguru ntege gushyigikira Ukraine.”
Ubwo yasozaga ijambo rye Perezida Zelensky yahise avuga ku Rurimi rw’Ikirusiya asaba imishyikirano yihuse na Perezida Vladimir Putin.
Ati “Ndashaka kubwira Perezida w’Uburusiya, na none. Imirwano iri impande zose z’igihugu cya Ukraine. Mureke twicare ku meza tuganire kugira ngo duhagarike kwicwa kw’abaturage.”
Ibyo wamenya ku ntambara iri muri Ukraine
UPDATED: 12h50 Ku munsi wa kabiri w’ibitero by’Uburusiya muri Ukraine, ingabo za Vladimir Putin zafashe ibice bitandukanye harimo n’ahantu haba urugandwa rwa nucleaire rwa Chernobyl.
Ibisasu rutura, indege za kajugujugu n’izintambara z’Uburusiya ziri mu kirere cy’umurwa mukuru Kyiv, ingabo za Ukraine ziteguye ko isaha ku yindi Abarusiya batera umurwa mukuru nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare, 2022 ibisasu byasenye ikibuga cy’indege ingabo za Ukraine zikoreshA.
Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yatangaje ko abantu 137 barimo abasivile bamaze kugwa muri iyi ntambara.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko abantu 100,000 bavuye mu byabo muri Ukraine harimo ibihumbi bahungiye mu bihugu bituranye na yo.
“France 24 ivuga ko Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko atari buhunge na we akaba akiri mu murwa mukuru wa Ukraine Kyiv”
Gusa yavuze ko abona ko mu bashakishwa cyane n’Uburusiya ari we bwa mbere, bwa kabiri hakaza umuryango we.
Umukino wa nyuma wa UEFA Champions Ligue wari uteganyijwe mu mujyi wa St Petersburg ubu uzakinirwa i Paris nk’uko UEFA yabitangaje.
Ubumwe bw’uburayi, America byatangaje ibihano bikomeye ku Burusiya ariko baragenda biguruntege mu gufata ibindi bikomeye kuko na bo ubwabo byabagiraho ingaruka.
Abasirikare ba Ukraine ngo biteguye guhangana n’ingabo z’Uburusiya
https://p3g.7a0.myftpupload.com/umunyamakuru-wumurusiya-yabwiye-umuseke-icyo-uburusiya-bupfa-na-america-muri-ukraine.html?fbclid=IwAR0r2j6hCG3Lgf3sZPlH8iOrUlFLiGguTnXHpo3fLplueQb2-gGIMAulkxE
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW